Haringingo Francis wamaze gusinyira ikipe nshya yamaze kubwira ubuyobozi bw'ikipe yagiyemo ko yifuza umukinnyi w'ikipe ya APR FC yabonye wamuzengerezaga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haringingo Francis wamaze gusinyira ikipe nshya yamaze kubwira ubuyobozi bw'ikipe yagiyemo ko yifuza umukinnyi w'ikipe ya APR FC yabonye wamuzengerezaga

Umutoza ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Haringingo Francis watozaga ikipe ya Rayon Sports yamaze kubwira ubuyobozi bwa Sofapaka FC umukinnyi yifuza wa APR FC.

Mu cyumweru gishize nibwo Haringingo Francis Christian Mbaya yerekeje mu gihugu cya Kenya gusinyira ikipe ya Sofapaka FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri iki gihugu. Haringingo Francis nyuma yo gusinya yahise atangira gukoresha imyitozo muri iyi kipe nta gihe giciyemo.

Uyu mutoza wahesheje ikipe ya Rayon Sports igikombe cy'amahoro umwaka ushize yamaze kumenyesha ubuyobozi ko yifuza rutahizamu wa APR FC Mugunga Yves nyuma yo kubona ari umukinnyi mwiza kandi wagira icyo amufasha.

Amakuru dufite ni uko hatagize igihinduka muri iki cyumweru arerekeza muri Kenya kujya kurangizanya n'iyi kipe dore ko nta gahunda ikipe ya APR FC imufiteho nyuma yo kugura abakinnyi b'abanyamahanga kandi bakomeye.

 



Source : https://yegob.rw/haringingo-francis-wamaze-gusinyira-ikipe-nshya-yamaze-kubwira-ubuyobozi-bwikipe-yagiyemo-ko-yifuza-umukinnyi-wikipe-ya-apr-fc-yabonye-wamuzengerezaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)