Gahunda ya Tubirimo na Mokash yateguwe na Mobile Money ku bufatanye na NCBA imaze amezi atatu yasojwe uyu munsi tariki 25 Kanama 2023, hatangwa igihembo nyamukuru cya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) ku muntu wakoresheje Mokash cyane kurusha abandi.
Iyi promotion yatekerejweho hagamijwe gukangurira abaturage kugira umuco wo kwizigama, kugira ngo ejo habo hazabe heza nibanahura n'ibibazo babashe kubyikuramo neza.Â
Uwegukanye igihembo gikuru cya miliyoni 5 yatahanye ibyishimo bisendereye
Iyi promotion yabaga buri cyumweru , aho hatangwaga ibihembo bitandukanye kuva ku 50,000Frws kugera ku 50,000 ku bantu 25 harimo 15 basanzwe bakoresha Mokash n'abandi bashya.Â
Aho kuva iyi promotion yatangira, buri kwezi hatangwaga hatangwaga miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3,000,000Frws) kugeza uyu munsi ubwo hatangwaga igihembo nyamukuru cya miliyoni eshanu (5,000,000Frws).
Muhungirwa Alice, umukozi ushinzwe ibikorwa byose bigendanye n'amafaranga bikorerwa kuri Mobile Money yavuze aho igitekerezo cyo gutangiza iyi promotion cyavuye n'impamvu yayo ndetse n'icyo imariye abanyarwanda.
Muhungirwa Alice, ushinzwe ibikorwa byo kwizigama, kubitsa no kubikuza muri Mobile Money
Yagize ati: 'Twaricaye dusanga hari ikintu tugomba gukorera abanyarwanda, mu rwego rwo kwigisha abantu ko bakeneye kumenya ko amafaranga ayo ariyo yose ushobora gutangira uyu munsi uyizigamira noneho ukazajya ugira amahirwe yo kubona inguzanyo yawe. Kubera ko wizigamira kenshi ukabitsa ukabikuza kuri kuri mobile money yawe bikongerera amahirwe yo kubona inguzanyo.''
Ati: 'Ni muri urwo rwego twatekereje gufata amezi atatu yo kwigisha abanyarwanda ukuntu bashobora kwizigamira kandi bakagenda babona amahirwe yo kubona inguzanyo igenda izamuka.''
Alice yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga ku guteza imbere umuco wo kwizigamira bwatanze umusaruro kuko umubare w'abiyandikisha muri Mokash wiyongereye ku kigero kirenga 50% kuko abari basanzwemo ni miliyoni imwe n'ibihumbi magana atatu, hiyongeraho abandi magana inani mu mezi atatu gusa, bituma umubare ugera kuri miliyoni ebyiri zirenga.
Ati: 'Hari umusaruro mwiza byatanze kuko abantu biyandikisha muri Mokash babaye benshi. Icyo abantu bakeneye ni ukubigisha uko ibintu bikorwa , bakabigerageza bikarangira bikunze ha handi ugira ikibazo ukibuka ko hari amafaranga wizigamiye kuri Mokash ukayakoresha yaba ari make nabwo ukiguriza kuri Mokash.''
Alice kandi yakuyeho impungenge z'uko umuco wo kwizigamira wari utangiye kumvikana waba ugiye gusubira hasi kubera ko promotion yo gutanga ibihmbo irangiye.
Yagize ati: 'Muri gahunda ya mobile money twebwe duhora dufite gahunda yo kwigisha abanyarwanda ikintu kijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, yaba ari ukwizigamira, yaba ari ukwishyura ukoresheje terepfone yawe n'ibindi byose uhobora gukora utarinze kuva aho uri. Ubu bukangurambaga twabukoze mu rwego rwo gukangura abantu ariko n'ubundi turakomeza kubigisha.''
Munyana Roselyne umukozi wa NCBA yavuze ko bishimira ko intego yabo yo kuzamura umuco wo kwizigamira mu banyarwanda n'abaturarwanda yagezweho anakomoza ku batsindiye ibihembo.
Munyana Roselyne, umukozi wa NCBA
Aho yagize ati: 'Abantu bamaze gutsindira ibihembo bitandukanye ni abantu 253, amafaranga yose y'ibihembo yose ni 31,000,000Frws. Muri abo batsinze hafi abantu 65 ni abagore, 30% ni urubyiruko.Â
Ingeri zose zitabiriye kwizigama, aho muri Mokash umuntu ashobora no kwiguriza agera ku 500,000Frws ku buryo ushiriwe utarahembwa ushobora kwiguriza.''
Yongeyeho ko intego nyamukuru y'iki gikorwa yari iyo gukangurira abantu gukoresha Mokash kubera ko ifite inyungu zitanduknye zirimo kwizigama bakakungukira 7%, gufata inguzanyo y'iminsi 30. Intego yagezweho kuko hatangajwe ko abantu basaga 900,000 aribo bitabiriye igikorwa cy'iyi promotion.
Karasira Callixte watsindiye igihembo nyamukuru cya miliyoni eshanu yatangarije inyarwanda ko yishimiye kwegukana iki gihembo nubwo yabitangiye yikinira akumva atazabasha kuyatsindira.
Karasira Callixte watsindiye igihembo gikuru cya miliyoni
Yagize ati: 'Namenye inkuru ejo nimugoroba saa kumi n'ebyiri bambwira ko natsinze muri Mokash sinahita mbyemera ngira ngo ni abatekamutwe none inkuru yabaye impamo. Nkibimenya nabibwiye madamu atangazwa n'uko nari ndi muri promotion nubwo nange nabigiyemo ntazi ibyo aribyo.Â
Nabikoze ntazi ko hari ikizavamo ariko Mokash nyifata nka bank. Aya makuru nayamenye kuko nkoresha Mtn gusa. Ngiye gufata umwanya n'umuryango wange dutekereze umushinga ufatika twakoresha aya mafaranga.''
Mobile Money na NCBA basanzwe ari abafatanyabikorwa hashingiwe ku masezerano bafitanye arebana na gahunda ya Mokash kuko amafaranga yose abaturage biguriza kuri Mokash aba ari aya NCBA. Â