Hatangajwe abahanzi 5 bahagarariye u Rwanda m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y'Abaminisitiri yateraniriye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira ibi bihembo hamwe n'iserukiramuco rijyanye nabyo.

Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n'amasezerano Inama y'Abaminisitiri yemeje ugira uti 'Amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry'ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n'iserukiramuco ry'ibikorwa bitandukanye.'

Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.

Ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa bihatanyemo abo mu Rwanda. Ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.

U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda cyiswe 'Best Rwandan Artist' gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Diamond wo muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo [Best Male], n'icyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

Ni mu gihe Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda muri ibi bihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena bihuzwa n'iserukiramuco rya 'Trace Awards&Festival' ku bufatanye na Visit Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) n'abandi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Olivier Laouchez washinze Trace Group, yavuze ko abahanzi bo muri Afurika bitanga uko bashoboye mu rugendo rw'umuziki bityo 'bakeneye gushimirwa'

Yavuze ko ibi bihembo bihatanyemo abarenga 150 barimo abahanzi, aba Producer, aba Dj, abanditsi b'indirimbo, inzu z'umuziki, abahanzi bakizamuka n'abandi.

Olivier yahaye ikaze kandi ashimira buri wese wakoze ibikorwa byatumye yisanga kuri uru rutonde rw'abahataniye ibihembo.

Kuva mu Majyepho, u Burasirazuba n'u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe muri ibi bihembo binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n'izindi.

Bahatanye mu byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y'Amajyepfo, Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Ivory Coast, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

Buri umwe uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe n'umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y'uburyo kigomba kuba kigaragara.

Nigeria n'iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.

Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde, Josey wo muri Côte d'Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.

Umuraperi K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration. Musa Keys uherutse gukorana indirimbo 'Who is Your Guy?' na Tiwa Savage ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music Video.

Ni mu gihe umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya 'Best Dj'. 

Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.


Umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Shyayo;

 

Bruce Melodie uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Zana'

 

Bwiza umaze iminsi i Burundi mu ifatwa ry'amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze

 

Chriss Eazy uherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Stop' 

Kenny Sol uherutse gushyira hanze Extended Play ye ya mbere yise 'Stronger than before'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133434/hatangajwe-abahanzi-5-bahagarariye-u-rwanda-mu-bihembo-bya-trace-awards-133434.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)