Uyu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, ku ishuri 'Twaje Cultural Academy' ryitiriwe Buravan, nk'imwe mu ntego yari yarihaye yo kuzatoza abakiri bato umuco w'u Rwanda, bakamenya byimbitse kubyina bya Kinyarwanda, bakavuga neza ururimi rw'Ikinyarwanda n'ibindi bitegura umunyarwanda w'ejo hazaza.
Witabiriwe n'abahanzi barimo Tom Close, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Ruti Joel, Ibihame by'Imana, Michael Makembe, Massamba Intore, Producer Clement, Bukuru Christian, Sharon, Angel&Pamella, Uwitonze Clementine [Tonzi], Ben Kayiranga n'umufasha we, Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022, Ngarambe Francois n'umugore we n'abandi.
Kwizihiza ubuzima bwa Buravan byahuriranye no gutaha ishuri ryigisha abakiri bato umuco. Mutoni Raissa, mushiki wa Buravan wavuze mu izina ry'umuryango yavuze ko iri shuri rigamije "gukuraho icyuho kiri hagati y'abantu bakuru cyane bazi umuco cyane natwe turiho dukura, twifuza kuwumenya kugirango uwo murage dukomeze tuwuhabwe natwe tuzawuhe abandi bazadukurikira.' Ati "Icyo ni nacyo Yvan yifuzaga'.
Mutoni Raissa yavuze ko kuva umuvandimwe we yakwitahira kwa Jambo yakomeje kumutekerezaho, asanga 'ntabwo yari amuzi neza'. Ati "Nari nziko muzi, ariko nasanze ntari muzi neza."
Yavuze ko musaza we yari umuntu warangwaga n'urukundo rwinshi, ku buryo atari yarigeze abibona neza. Avuga ko yarangwaga n'umunezero, ku buryo nk'iyo umuryango wateranye, babona ko yasize icyuho cy'ibyishimo batakibona.  Â
Mutoni yavuze ko basubije inyuma amaso basanga ntawigeze ahitiramo Buravan icyo azakora. Kuko ubwana bwe bwaranzwe no gukunda umuziki, kugeza ubwo yari afite imyaka 14 yitabiriye irushanwa ry'umuziki ryamuhesheje igihembo cya Miliyoni 1.5 Frw.
Yavuze ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi. Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko azakora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu buryo bwo kwishimisha.
Ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ku myaka 18, Buravan yagiye mu itorero yiga kubyina, agejeje imyaka 20 atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye.
Mutoni avuga ko Musaza we Mukuru we ariwe wafashije Buravan gutangira umuziki. Kandi ko ubwo yiteguraga kwinjira mu muziki yakoresheje ibirori byo gutangira urugendo rwe rw'umuziki.
Uyu mubyeyi avuga ko Buravan yari afite intego zo gukora umuziki, ariko kandi akubakira ku gukorana n'abandi kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko bitewe n'intego yari afite 'ibintu bye byarihutaga'. Asobanura musaza we nk'umuntu 'wabaniraga neza abandi 'kugeza n'uyu munsi mukaba mukitubanira'.
Raissa anavuga ko ubwo musaza we yahatanaga muri Prix Découvertes RFI 2018, yavugaga ko azayegukana. Ati "Koko nk'uko yabivugaga arayitwara."
Buravan akimara kwegukana kiriya gihembo, nibwo yagize igitekerezo cyo gutangira umuziki ufite umwimerere nyarwanda, bituma yinjira muri gakondo 'kugirango azabone ibyo yereka Isi'. Ati "Urugendo yararutangiye koko, arabikora."
Mutoni avuga ko ubwo musaza we yatangiraga urugendo rwa gakondo, benshi batabyumvaga ariko yarashikamye kugeza agaragaje icyo ashoboye.
Buravan aho yagiye aririmba hose, yakoraga uko ashoboye 'Band' imucurangira igatangiza 'Rwanda Nziza' indirimbo yubahiriza u Rwanda.
Igihe cyarageza Buravan atangira kuvanga umuziki wo hambere ndetse n'umuziki ugezweho kugirango ajyanishe n'ibyo urubyiruko rwiyumvamo.
Ibi byatumye atanga umushinga wahembwe na Imbuto Foundation, kubera uruhare wari ufite mu guteza imbere umuco.
Mutoni Raissa yavuze ko Buravan yagize igitekerezo cyo gushinga ishuri ryigisha umuco 'kubera uburyo yabonaga ko abakiri bato batari kuvuga cyane ikinyarwanda'.
Mu gice cya Covid-19 nibwo yari yatangiye gushaka aho azashinga iri shuri, ariko aza gufatwa n'uburwayi, Imana imwisubiza atarashyira mu bikorwa igitekerezo cye.
Mutoni avuga ko ibikorwa byinshi bya Buravan byari bizwi n'inshuti ze n'umuryango we, byatumye akimara kwitaba Imana bayemeza kusa ikivi cye.
Uyu mubyeyi yavuze ko umwaka ushize batangiye gushyira mu bikorwa inzozi za Buravan. Avuga ko batunguwe n'uburyo musaza we 'yabanaga n'abantu bake'.
Ati "Ni uko igitekerezo cyaje. Habaye igihe cyo kuyifungura ku mugaragaro tumaze kubishyira hamwe byose. Dufungura Foundation tuyishyira ku mugaragaro. Tugiye kumara igihe kinini dukora, twakoze byinshi byatambutse, bimwe mwagiye mubimenya, hari ibindi wenda mutamenya, ndetse hari n'ibindi byinshi duteganya gukora."
Mutoni yashimye ababyeyi babagiriye icyizere, kuko batangiranye n'abanyeshuri 20. Iri shuri ryubakiye ku kwigisha umuco, gukora ibikorwa by'urukundo ndetse no gukora ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ya Kanseri y'impindura ari nayo yahitanye Buravan.
Bamwe mu bana biga muri iri shuri bagaragaje ibyo bamaze kwiga birimo kubyina kinyarwanda,' kuvuga neza ikinyarwanda n'ibindi.
Muri iri shuri harimo ibyumba binyuranye bigaragaza amateka ya Buravan nk'ibikombe yegukanye, amfoto ye mu bihe binyuranye, ibikoresho by'umuco Nyarwanda abakiri bato bifashisha, ibikoresho by'umuco, imitako inyuranye n'ibindi.Â
Hatashywe ishuri "Twaje Cultural Academy" ryigisha abakiri bato bafite imyaka iri hagati ya 4 na 18Â
Muri iri shuri harimo imfanshanyigisho zifasha abakiri bato- Biga iminsi itatu mu CyumweruÂ
Kwiga muri iri shuri bisaba kwishyura ibihumbi 50Frw buri kwezi-Biga Ikinyarwanda, Indangagaciro z'umuco w'u Rwanda ndetse no kubyina
Aba banyeshuri biga ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu- Buri gihe kuva saa tatu kugeza saa tanu z'amanywaÂ
KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y'UKO KWIZIHIZA UBUZIMA BWA BURAVAN BYAGENZE
">