Hateguwe umunsi wo kwibuka Buravan - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka ugiye gushira U Rwanda n'abakunzi ba muzika nyarwanda, babuze uwari ukunzwe cyane mu njyana ya R&B. YB Foundation, yashyiriweho kubaka umurage we no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ubwiyongere bukabije bw'abandura kanseri mu Rwanda ndetse no gufasha abo mu bisekuruza bizaza bazahitamo kwinjira mu ruganda rwa muzika nyarwanda kugera ku ntera igaragara nk'idashoboka.  

Fondasiyo YB, nk'uko Ciney Aisha Uwimana, ukuriye itumanaho muri YB Foundation yabitangaije The New Times, yatangijwe mu rwego rwo guha icyubahiro Yvan Buravan kandi yitangiye gukomeza imirimo yatangiye yo kubungabunga umurage ndangamuco w'u Rwanda no kuwurinda binyuze mu muziki n'ubuhanzi.

Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, YB Foundation bagize bati: ''Igihe kirihuta koko! Mugihe twese dukomeje gukumbura impumeko ye idasanzwe, twishimiye ubuzima, amasomo n'umurage Yvan Buravan yasize. Muzaze mufatanye natwe kuwa 17.08.2023 kugirango twishimire ubuzima bwiza yabayeho kandi twishimira ibihe byiza yagusigiye.''

Bongeyeho bati: ''Harabura iminsi mike gusa ngo umwaka ushire tubuze inshuti, umuvandimwe, umuhanzi Yvan Buravan. Nimuze twizihize ubuzima bwiza bwamuranze, dukomeze ikivi yadusigiye, dushishikariza abakiri bato gukunda umuco wacu mwiza ndetse n'ururimi rwacu ruduhuza. Ni ku itariki 17 Kanama 2023. Saa kumi n'imwe z'umugoroba kuri YB foundation mu Kiyovu.''

Nyakwigendera Buravan wahitanywe na kanseri y'urwagashya mu Buhinde ku ya 17 Kanama, yari azwiho ibikorwa by'ubugiraneza yagiriye umuryango we ndetse n'uruganda rwa muzika nyarwanda, aho yagize uruhare runini mu kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132927/hateguwe-umunsi-wo-kwibuka-buravan-132927.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)