Hura na Muhinde, umunyarwenya ukiri muto waku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Kenny Angelo wamenyekanye cyane nka Muhinde, umwe mu banyarwenya bari kubaka izina mu buryo bwihuse mu Rwanda, yavutse tariki 10 Mata 2003, avuka ari umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu b'abahungu.

Aganira na InyaRwanda, umunyarwenya Muhinde, yavuze ko umuryango we wishimira ibyo akora cyane cyane ko basanzwe bakunda comedy. Yavuze ko kandi ibyo agezeho uyu munsi abikesha gukora cyane kandi yishimira aho ageze.

Ati ''Ntabwo nari nzi ko nagera aho ngeze uyu munsi, sinarinzi ko byakunda mu gihe gito nk'iki. Nabonaga bizagorana ariko byari mu nzozi zanjye. Ntabwo natekerezaga ko bizakunda ariko narabyifuzaga, nkakora cyane ngo nzabigereho.''

Mu Rwanda, mu banyarwenya bose Muhinde akunda urwenya rwa Rusine Patrick ndetse na Fally Merci.

Ati: 'Ubusanzwe mu Rwanda nkunda urwenya rwa Merci na Rusine. Urwenya rwabo ndarwemera bya hatali.'


Umunyarwenya Muhinde avuga ko nta munyarwenya utababazwa no kujya gusetsa abantu kuri stage ntiyishimirwe

Muhinde yavuze ko nubwo byamubayeho inshuro imwe gusa, ariko ko nta kintu kibabaza nko kujya gutera urwenya kuri stage ntiwishimirwe.

Ati'Njyewe ntibirambaho cyane kuba najya kuri stage nk'iyi ngiyi ngo abantu ntibaseke, kuko nko muri Gen-Z nta na rimwe ndajyaho ngo bange kunyakira neza. Ariko uko mbizi birababaza ariko ntibyatuma umuntu acika intege, ahubwo bituma ubutaha agaruka yiyemeje guhindura ibitaragenze neza. Ariko birababaza ku buryo nta kindi kintu kibabaza umunyarwenya nk'icyo ngicyo.'

Yongeyeho ati: 'Byambayeho nanjye, kandi buriya uri n'umunyarwenya wasenga bikakubaho hakiri kare ukagira ubwo bunararibonye hakiri kare nibyo byiza. Ntabwo nabyibagirwa kuko iyo bikubayeho bikubikamo ikintu cyo guhora ukora neza kugira ngo bitazagaruka''

Asobanura uko byamugendekeye yagize ati: 'Ntabwo ikibazo cyari njye kuko niyo stage ya mbere nari nkoze. Byongeyeho hari no mu banyeshuri, muri IPRC Musanze umwaka ushize.

Narakoze ariko urabizi iyo abanyeshuri banyweye nta kintu baba bumva, ubaterera urwenya bakaguca amazi. Nuko byangendekeye ariko nubwo ikibazo kitari njye, ntabwo byamvamo.

 Ntabwo ahantu wahiye uri umunyarwenya wahibagirwa ntabwo bishoboka.'


Muhinde avuga ko nawe atiyumvisha uburyo ageze aho ageze uyu munsi kuko abona byihuse

Kuri ubu uyu munyarwenya ukuri muto uri kwigarurira imitima ya benshi, ari kwiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, mu bijyanye n'ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi (E-Commerce) muri IPRC ishami rya Musanze.  

Mu muryango we, avuga ko ariwe munyempamo urimo gusa. Afite inzozi zo gutungwa n'urwenya gusa kandi yizeye ko hamwe no gukora cyane no kudacika intege azabigeraho.

Muhinde, ni umwe mu bagize ikirango gishya mu ruganda rwo gusetsa, babyawe n'umunyarwenya Fally Merci washinze sosiyete yise 'Generation-Z' imaze kubaka izina mu Rwanda binyuze gukora ibitaramo bihuza abanyarwenya bashya kandi bakiri bato.

Si Muhinde gusa, ahubwo muri Gen-Z habarizwamo abandi banyarwenya bato barimo Kadudu, Cardinal, Mavide & Pazzo, Admin, Fred Rufendeke, Dr Nsabii n'abandi.

 Â Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133063/hura-na-muhinde-umunyarwenya-ukiri-muto-wakuze-yitinya-133063.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)