'Zahabu' ntabwo iri mu ndirimbo zigize album ya Karindwi, Gahongayire yakoreye muri Kina Music, kandi izasohoka muri uyu mwaka. Ni kimwe n'indirimbo azasohora mu minsi iri imbere ku itariki imwe n'iyo umwana we w'imfura yapfiriyeho.
Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko ibihe bigoye birushya umutima yanyuzemo, ari byo byashibutsemo iyi ndirimbo. Avuga ko atari ibintu yisangije, kuko Imana inyuza buri wese mu bihe nk'ibi by'intambara igamije kumwigisha urugamba.
Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma yo kunyura muri biriya byose, 'Imana iguhindura zahabu' ukaba uw'igiciro kinini 'ku buryo nta ntambara utinya'.
Yavuze ko 'narwanye intambara nyinshi, ndavugwa, mfata igihe cyo kwegerana n'Imana, ngira umutima ukomeye, numva ko Imana ariyo ihuza ibihe byiza n'ibibi'. Ati "Ubu navuga ko Imana yampinduye zahabu y'ubwiza butagereranywa'.
'Zahabu' ibaye indirimbo irenze imwe, Gahongayire asohoye yagizwemo uruhare mu myandikire na Niyo Bosco. Aba bahanzi bombi banafitanye indirimbo bise 'Izindi Mbaraga' yakunzwe mu buryo bukomeye
Uyu muhanzikazi yasohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura kujya gutaramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu iserukiramuco yatumiwemo azahuriramo n'abandi.
Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryubakiye ku ndirimbo zihimbaza Imana, ubucuruzi n'ubukerarugendo rigiye kubera muri uyu Mujyi mu murongo wo guhuza abanyafurika bo mu bihugu bitandukanye.
Ryatumiwemo Christine Shusho wo muri Tanzania, Jimmy D Psalmis wo muri Nigeria, Mike Flor wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Mercy Masika wo muri Kenya, Takie Ndou wo muri Afurika y'Epfo, Jocktant wo mu Bufaransa, Chorale Internationale yo muri RDC n'abandi.
Iri serukiramuco ryanatumiye abakozi b'Imana bakomeye barimo Prohete Neema Sikatenda wo muri RDC Congo, Bishop Brundio Nkwim wo mu Mujyi wa Paris.
Rizaba umwanya mwiza wo guhura kw'abantu bakora ubushabitsi mu ngeri zinyuranye, guhura kw'imiryango inyuranye, gutemberera mu bice bitandukanye nyaburanga by'uyu mujyi n'ibindi.
Gahongayire amaze imyaka irenga 18 mu muziki. Kandi arazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Ndanyuzwe' imaze imyaka ine isohotse, 'Ntabanga', n'izindi.
Gahongayire yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Zahabu'
Gahongayire avuga ko iyi ndirimbo yashibutse mu bihe bikomeretsa umutimayanyuzemo
Gahongayire ari kwitegura kujya kuririmba mu iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Dubai
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZAHABU' YA ALINE GAHONGAYIRE