Ibintu bitatu byatumye Christopher atumirwa k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibitaramo azakora mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha inganzo ye ku banyarwanda batuye muri kiriya gihugu n'abandi bahabarizwa bakunda umuziki.

Si ubwa mbere uyu muhanzi akoreye ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga yatumiwe n'abantu banyuranye basanzwe bahatuye.

Kuri iyi nshuro yatumiwemo na sosiyete y'umunyarwanda Innox usanzwe uba muri kiriya gihugu.

Innox yabwiye InyaRwanda ko buri mu mpera z'umwaka batumira umuhanzi mpuzamahanga agafasha abatuye muri Amerika kwishima, bakabihuza no gutumira umuhanzi wo mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura urwego rwe rw'umuziki no kumufasha guca inzira mu rugendo rwe rw'umuziki

Innox washinze Innox Entertainment LLC, avuga ko icya mbere bashingiyeho batumira Christopher ari ubusabe bw'abantu bakunda ibihangano bye. Ati "Impamvu ya mbere ni uko ariwe abantu benshi bifuzaga."

Yavuze ko banashingiye ku kuba Christopher amaze iminsi afite indirimbo zikunzwe bimwongerera amahirwe yo kwemezwa nk'umuhanzi wo mu Rwanda uzaririmba mu bitaramo bizamara amezi abiri. Ati "N'uko amaze iminsi ahageze neza mu bihangano."

Innox anavuga ko Christopher yatumiwe ku ntego y'iyi kompanyi yihaye yo guteza imbere cyane cyane umuziki Nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Christopher wavutse ku wa 30 Mutarama 1994, yagize igikundiro cyihariye akiri ku ntebe y'ishuri kuko yari atarasoza amashuri yisumbuye.

Yabaye umwe mu bahanzi bato babashije gutsinda irushanwa rya Kina Music ahita ashyira umukono ku masezerano na Kina Music batangira kumukorera indirimbo.

Uyu musore kuva mu 2010 yasohoye indirimbo zakunzwe nka 'Sigaho', 'Amahitamo', 'Ishema' n'izindi zagiye zimenyekana.

Yiga mu mwaka wa w'amashuri yisumbuye, yasohoye indirmbo 'Iri joro' yakoranye na Danny Nanone, yatumye akomera mu rugendo rw'umuziki we.

Nyuma yo kuva muri Kina Music yamaze igihe kinini atumvikana mu muziki, bitewe n'ibihe yanyuzemo kugeza ubwo agarutse mu muziki agashyira hanze indirimbo nka 'Mi Casa'.

Ni umwe mu bahanzi bahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars, kenshi yagarukiraga mu myanya y'imbere.

Mu 2017, Christopher yabwiye TNT ko yakuze akunda inganzo ya Cecile Kayirebwa biri mu byamusunikiye gukora umuziki nk'umwuga ugomba kumutunga.

Icyo gihe yavugaga ko akunda indirimbo ye yise 'UwoNinde'. Yavugaga ko ishingiye ku byiyumviro bye, bitewe n'ibihe byo ku ishuri mu mwaka wa kane yarimo acamo.

Uyu musore yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y'uko bamwe mu banyeshuri biganaga bagiye bamushishikariza gushaka umukunzi, ariko akababwira ko igihe kitaragera.

Christopher avuga ko ahanga indirimbo ashingiye ku bakundana, inshuti ze ndetse n'abandi 'banyikije'.

Yavuze ko urukundo rufite ingingo nyinshi zo kuririmbaho, ari nayo mpamvu arwitsaho cyane.

Christopher uherutse gusohora indirimbo ategerejwe muri Amerika mu bitaramo
Christopher azamara ukwezi muri ibi bitaramo bigamije gufasha abantu kurangiza neza umwaka
 

Mu Ukwakira 2022, Platini na Charly&Nina bataramiye muri Amerika ku butumire bwa Innox Entertainment 

Muri Mata 2022, Innox yatumiye Massamba akorera igitaramo muri Amerika

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'PASADENA' YA CHRISTOPHER

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132762/ibintu-bitatu-byatumye-christopher-atumirwa-kumara-ukwezi-muri-amerika-132762.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)