Ibirori byUmuganura byizihirijwe i Rutsiro k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bisanzwe buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w'Umuganura aho abanyarwanda bahura bagasangira, bakishimira ibyiza n'umusaruro bagezeho. Uyu mwaka ibi birori byizihirijwe mu Kagari ka Nyakarera, Umurenge wa Ruhango mu karere ka Rustiro mu ntara y'Uburengerazuba.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: 'Umuganura isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kudaheranwa. 

Harizihizwa umusaruro wabonetse n'umwero w'amasaka n'ibindi bihingwa birimo Ibigori, Ibitoki, Icyayi hamwe n'Ikawa bitagizweho ingaruka n'ibiza biherutse kwibasira akarere ka Rutsiro.

Ku isaha ya saa yine z'amugitondo nibwo ibirori by'Umuganura ku rwego rw'Igihugu byatangiye aho byabereye kuri sitade ya Bugabo aho byitabiriwe n'abaturage baturuka mu mirenge 13 igize akarere ka Rustiro no mu nkengero zako. 

Ibi birori bikaba byabimburiwe na Eric Senderi wasusurukije abitabiriye ibi birori akoresheje ibihangano bye byakunzwe mu minsi ya shize. Abakinnyi b'Urunana nabo kandi ntabwo batanzwe kuko nabo bakinye ikinamico imbonankubone igaruka ku kamaro ko kwizihiza Umuganura n'Ubumwe.

Muri uyu mukino kandi bibukijwe ko umunsi w'Umuganura ari umunsi umurwango Nyarwanda wicara hamwe ukishimira ibyo wagezeho ndetse bakanareba imbogamizi bahuye nazo bakanaboneraho kwiha ingamba nshya zo kwesa imihigo mu mwaka utaha.

Abaturage bitabiriye ibi birori bavuga ko bumva ishingiro ry'uyu munsi kuko ubibutsa ko bagomba kunga ubumwe kandi bagaharanira icyateza imbere igihugu.

Muri ibi birori kandi hanahebwe imiryango yahize iyindi ihabwa amagare abafasha gukora imirimo yabo ya buri munsi. Imidugudo yahize iyindi yahawe ibihumbi 200Frw, mu gihe utugari 13 twahize utundi muri 62 twahawe ibihembo by'ishimwe.

Abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambina; Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero; Abasenateri hamwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François, basuye umusaruro n'ibikorwa bitandukanye byamurikiwe muri ibi birori mu kugaragaza ibyo abaturage ba Rutsiro bitwa 'Abadahigwa mu mihigo' bagezeho.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rutsiro, Prosper Murindwa, yashimye uburyo inzego za Leta zatabaye aka karere kibasiwe n'ibiza muri Gicurasi 2023. Ni Ibiza byagize ingaruka ku miryango 1883 ndetse 29 bahasiga ubuzima. Bamwe muri iyi miryango yahuye n'ibiza kandi yaganujwe ihabwa ibiribwa muri ibi birori by'Umuganura.

Uyu muyobozi kandi yagize ati: "Turishimira ko uyu munsi wizihirijwe mu karere kacu k'ubuhinzi kandi ni nabyo kuko mu buhinzi duhagaze neza. Akarere kacu gakomeje kwitwara neza tubikesha ubuhinzi ndetse igihingwa cy'Icyayi kiduteje imbere hamwe n'ibirayi bifasha abaturage bakanasagurira amasoko''.

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko François yibukije abitabiriye ibi birori ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kwisuzuma aho batsikiye bakikubita agashyi. Yababwiye kandi ko Umuganura ari umuco mwiza udakwiye gucika i Rwanda kandi ko ariwo munsi wo kwicara bakishimira ibyiza n'uburumbuke bagize.

Mu ijambo rya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yagejeje ku baturage ba Rutsiro yashimangiye insanganyamatsiko y'uyu mwaka, agira ati: ''Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yakomeje umuco w'Umuganura kandi uyu mwaka turagirango twibukiranye ubumwe bwacu, indangagaciro zacu kandi tuzikomereho.''.

Yakomoje kubavuga ko Umuganura ari umwanya wo kwishora mu mayoga bagasinda agira ati: ''Kunywa inzoga ugasinda ntabwo ari indangagaciro z'Abanyarwanda. Kirazira gusinda kuko bituma twibagirwa amateka yacu naho twavuye kandi bigatuma twibagirwa aho tugana. Twizihize Umuganura twishimira ibyagezweho kandi tunabikomeze''.

Minisitiri Dr. Ildephonse Musafiri yavuze ko impamvu nyamukuru ibirori by'Umuganura byabereye i Rutsiro ari ukugirango aka karere gashyigikirwe ndetse kanashimirwe nyuma y'ibiza byabagwiririye muri Gicurasi.

Yasoje yifuriza abanyarwanda bose kwizihiza Umuganura bibuka indangagaciro kandi banazirikana ko ubumwe ariryo shingiro ry'umuryango Nyarwanda.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yeretswe umusaruro w'abaturage ba Rutsiro

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rutsiro, Prosper Mulindwa

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko Francois

Abayobozi baserutse mu myambaro ya Kinyarwanda muri ibi birori

Abayobozi beretswe ibikorwa n'umusaruro w'Abaturage ba Rutsiro 

Bamwe mu bayobozi bitabiriye Umuganura mu karere ka Rutsiro

Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibirori by'Umuganura ku rwego rw'Igihugu

Abaturage ba Rutsiro bari babukereye



Abana biga mu mashuri mato nabo bitabiriye ibi birori i Rutsiro

Ibirori by'Umuganura byizihirijwe mu karere ka Rutsiro ku rwego rw'igihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132786/ibirori-byumuganura-byizihirijwe-i-rutsiro-ku-rwego-rwigihugu-amafoto-132786.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)