Ibitangaza byabaye! Bad Rama ari mu byishimo bikomeye nyuma y'imyaka 30 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushoramari mu muziki, Bad Rama ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko abonye umuvandimwe we nyuma y'imyaka 30.

Bad Rama yari azi ko umuvandimwe we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, none yongeye kumubona.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bad Rama yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kubona umuvandimwe we.

Yagize ati "Nyuma y'imyaka 30 ntazi aho uherereye nibwira ko wapfuye none uriho, icyo Imana idashobora gukora ntikibaho. Sinshobora kwerekana umunezero wanjye bihagije. Imana ni nziza pee! Nongeye kubona umuvandimwe nari nzi ko atakibaho, Imana yangize Badrama nkaba ikimenywa na bose yari ibizi ko ari yo nzira yonyine yo kongera kubona umuvandimwe."

"Umuvandimwe yabwiye ko bamubwiragako dusa akabasubiza ko nta muntu n'umwe bavukana ukiriho ariko inkuru ibabaje maze gupostinga papa nyuma yo kwitaba Imana nibwo yibutse amazina y'umuryango bituma yongera kunshakisha, Rafiki Coga wakoze kandi bikwemeze ko koko nawe uri mukuru wacu umbuze akakubona aba ageze mu rugo ushimwe Mana uhabwe icyubahiro."

Uyu muvandimwe we witwa Moses Olivier nyuma yo kurukoka Jenoside yakorewe Abatutsi yabonye umuryango umurera, yarerewe ahahoze hitwa i Gikongoro, nyuma aza kwimukira i Musanze nyuma yo kubona akazi mu bijyanye n'imicungire ya hoteli.

Moses Olivier, umuvandimwe wa Bad Rama yabonye nyuma y'imyaka 30
Bad Rama yishimiye kubona umuvandimwe we



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-bikomeye-bad-rama-wabonye-umuvandimwe-we-nyuma-y-imyaka-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)