Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Byiringiro League ukinira Sandvikens IF yo muri Sweden, yongeye gufasha ikipe ye kunyagira iyo byari bihanganye.
Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, ikipe ya Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda Byiringiro League na Mukunzi Yannick, yanyagiye ikipe ya Piteå imvura y'ibitego 5-1.
Muri ibi bitego, Byiringiro League niwe watsinze igitego cya kabiri cy'ikipe ye ya Sandvikens IF agiye kumaramo umwaka umwe, yayigiyemo avuye muri APR Fc.