Ibiteye amatsiko kuri Eric Omondi ugiye konge... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bijya kure, bikanavuga ko n'uburyo yambara mu ruhame, uko yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga biri mu bitembagaza abantu mu bihe bitandukanye.

Ikinyamakuru Ke. Opera News mu myaka ibiri ishize cyo cyanasohoye inkuru cyavuzemo ko Eric Omondi mu mashuri yisumbuye yambaraga umwambaro w'ishuri mu buryo busekeje, kandi ko n'uburyo yitwara imbere y'ibyuma bifata amashusho bituma abantu batamukuraho ijisho.

Ibi ngo ni byo byamufashije gusohoka ku rutonde rw'abanyarwenya 10 bo muri Afurika basetsa cyane. Uyu mugabo yagize igikundiro cyanye nyuma y'uko atangiye kugaragara mu ruhererekane rw'ibiganiro by'urwenya 'Churchill'.

Omondi ntiyigeze abura ku rutonde rw'abasakuje mu mashuri yisumbuye. Kandi benshi mu banyeshuri biganye bakunze kuvuga ko 'buri jambo ryose yavugaga ryabaga risekeje'. Bati 'Yaba ari mu ishuri cyangwa adahari, ntiyaburaga ku rutonde'.

Uyu mugabo uherutse kwibaruka umwana w'umukobwa afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Daystar University mu itagazamakuru n'itumanaho.

Yayibonye nyuma y'imyaka irindwi yari ishize ari ku ntebe y'ishuri (2003-2010). Ibi byaturutse ku kuba yarabuze amafaranga y'ishuri yasabwaga amashilingi 107,000 ni mu gihe we yari afite amashilingi 24,000.

Yiyandikishije muri iyi Kaminuza hanyuma ajya mu gace ka Kisumu aho yamaze imyaka ibiri ashakisha amafaranga y'ishuri abona kugaruka muri Kaminuza.

Omondi akigaruka muri iyi Kaminuza yatorewe kuba Umuyobozi w'abanyeshuri Wungirije bimufasha kubona buruse  yigiyeyo kugeza asoje amasomo ye.

Hari ibinyamakuru bivuga ko uyu mugabo muri iki gihe afite umutungo uri hagati y'amashilingi Miliyoni 30 n'amashilingi Miliyoni 350.

Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza uburyo yihebeye umupira w'amaguru, kandi ni umufana w'imbere w'ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.

Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko afatira urugero ku munyarwenya Will Smith wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo yifuza gutera ikirenge mu cye.

Kuri ubu ari myiteguro yo kuza gutaramira mu Mujyi wa Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 29 Kanama 2023 muri Camp Kigali.

Amaze iminsi ari mu byishimo bishibuka ku mukunzi we Lynne Njihira uherutse kumubyarira umwana w''umukobwa bise Princess Kyla.

Aherutse kwifashisha umuyoboro we wa Youtube atangaza ko umuntu ushaka kureba umukobwa we agomba kumwishyura amashilingi Miliyoni 50.

Umwaka wa 2022 wagendekeye nabi Eric Omondi, kuko ari bwo umugore we yagize ibibazo bituma inda yari atwite ivamo.

Omondi yaherukaga i Kigali, ku wa 29 Ukuboza 2023. Mu 2019 nabwo yataramiye Kigali binyuze muri Seka Live.

Uyu mugabo ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo zitandukanye. Ni umunyarwenya w'umukozi udakunda kwitwa 'ususurutsa abandi ahubwo avuga ko ari umuganga'.

Uyu mugabo akunze kurangwa n'ibikorwa bitungura benshi, ajya anyuzamo akambara ubusa, agaterana amagambo n'umukunzi we n'ibindi byinshi bituma buri gihe akurikirwa.

Yigeze gukora akazi kuri Televiziyo NTV. Umunsi umwe yigeze kuvuga ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri yakoze inkuru imwe abwirwa ko atari umukozi mwiza kandi ko atujuje ibyo Televiziyo yari ikeneye.

Nyuma y'umwaka umwe yabonye akazi kuri KTN akora ikiganiro cy'urwenya 'Hawaya'. Avuga ko igihe yamaze kuri KTN yatumye arushaho kwiyungura ubumenyi mu mwuga we wo gutera urwenya.

Eric Omondi ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 4 kuri Instagram agiye kongera gutaramira i Kigali 

Omondi yakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo bya Seka Live biba buri kwezi

Omondi agaragaza ko urugendo rwe rwo gutera urwenya yarushyigikiwemo no gukunda ibyo akora 

Omondi ni umufana ukomeye w'ikipe ya Machenster United yo mu Bwongereza

Omondi agiye kuza i Kigali mu gihe aherutse kwibaruka umwana w'umukobwa 

Omondi yagiye afungwa bya hato na hato kubera kutemeranya na bimwe mu bikorerwa muri Kenya 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133175/ibiteye-amatsiko-kuri-eric-omondi-ugiye-kongera-gutaramira-i-kigali-133175.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)