Ibyamamare bikomoka mu Rwanda byubatse izina... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku rutonde rw'ibyamamare 5 bikomeye ku Isi bifite inkomoko mu Rwanda, hariho abafite ababyeyi bombi b'abanyarwanda gusa mu gihe kandi harimo n'abafite ababyeyi badahuje ibihugu.

1. Stromae

Ku ikubitiro haraza umuhanzi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga Stromae. Amazina yahawe n'ababyeyi akaba ari Paul Van Haver. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'Papaoutai', 'Formidable' n'izindi afite inkomoko mu Rwanda nubo atariho yavukiye.

Stromae ufite inkomoko mu Rwanda yagiye yibikaho ibihembo bikomeye

Se wa Stromae ni umunyarwanda witwa Pierre Rutare akaba yaramubyaranye na Miranda Van Haver ukomoka mu Bubiligi. Stromae yavukiye ndetse akurira i Brussels, kuri ubu ari mu bahanzi bayoboye umuziki w'u Bubiligi  gusa akomoka mu Rwanda.

2. Ncuti Gatwa

Mizero Ncuti Gatwa uri ku gasongero mu bijyanye na Sinema mpuzamahanga, nawe ni umwe mu byamamare bikomoka mu rw'imisozi igihumbi. Yavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu 1992. Yavutse kuri Se w'umunyamakuru wanigishaga ibijyanye n'iyobokamana witwa Tharcisse Gatwa.

Umunyarwanda Ncuti Gatwa uhagaze neza muri sinema ku rwego mpuzamahanga

Umuryango wa Ncuti waje guhungira muri Scotland mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva icyo gihe ntibagarutse mu Rwanda. Gatwa yaje kwiga ibijyanye no gukina filime ndetse biranamuhira dore ko aherutse gushyirwa ku rutonde rw'abantu 100 bavuga rikijyana bakomoka muri Afurika.

Ncuti Gatwa ayoboye muri filime y'uruhererekane ya BBC yitwa 'Doctor Who'

Byumwihariko Ncuti Gatwa yatangiye kumenyekana cyane kuva mu 2014 ubwo yakinaga muri filime yitwa ' Romeo & Juliete Home, Manchester'. Indi filime y'uruhererekane yitwa 'Sex Education' yaciye ibintu kuri Netflix niyo yagize uruhare mu gutumbagiza izina rya Ncuti Gatwa. Kuri ubu niwe mukinnyi mukuru wa filime y'uruhererekane 'Doctor Who' ikorwa na BBC ndetse akaba ariwe mwirabura wa mbere wahawe kuyikinamo ayiyoboye (Leading Role).

3. Corneille Nyungura

Nyungura Cornelius wamamaye ku izina rya Corneille akoresha mu muziki, nawe akomoka mu Rwanda. Ni umuhanzi ukora injyana ya R&B ndetse akaba n'umwanditsi w'indirimbo w'umuhanga watangiye kwamamara kuva mu 2000.

 Ababyeyi be bombi ni abanyarwanda akaba ari naho yavukiye nyuma aza guhungira muri Canada nyuma yaho ababyeyi be bombi biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Corneille Nyungura umuhanzi w'icyamamare ku Isi ukomoka mu Rwanda

Kuva Corneille yagera i Quebec muri Canada niho yahise atangirira umwuga wo kuririmba anabifatanya n'amasomo. Nyuma yo kurangiza kwiga muri kaminuza ya Concordia University i Montreal, yahise yerekeza mu Bufaransa ari naho yahise atangira kwamamara cyane. Corneille yamamaye mu ndirimbo nka 'Nuveau Monde', 'Avec Classe', 'Revons' n'izindi zamugize icyamamare mpuzamahanga.

4. Sonia Rolland

Sonia Rolland ni umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli wanabaye Miss w'Ubufaransa mu 2002, akaba nawe afite inkomoko mu Rwanda. Yavukiye i Kigali kuri mama we w'umunyarwandakazi na Se w'Umufaransa. Umuryango we wagiye kuba mu Burundi mu 1990 uza no kuhava mu 1994 wimukira mu Bufaransa.

Miss w'Ubufaransa mu 2000, Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda

Sonia Rolland yatangiye ibyo kumurika imideli no kwitabira amarushanwa y'ubwiza mu 2000. Mu 2002 yahawe ikamba rya Miss France bituma yamamara cyane ku Isi dore ko yarabaye umunyafurika wa mbere utwaye iri kamba. Kuva muri 2001 Sonia Rolland amaze gukina filime 17. 

Yanditse ibitabo bitandukanye birimo nka 'Les Gazelles n'ont pas peur du Noir' yasohoye muri 2007. Yongeye kwandika ikindi gitabo kivuga ku mateka ye yise 'Beaute Black'. Kugeza ubu Sonia Rolland ari mu bagore bakomeye mu myidagaduro y'Iburayi kuva yaba Miss w'Ubufaransa mu 2002.

5.Sherrie Silver

Umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver uri mu bayoboye mu Bwongereza nawe akomoka mu Rwanda aho yavutse kuri Se w'umunyarwanda. Mu 1994 Sherrie na Nyina witwa Florence Silver bagiye kuba i Londre ari naho atuye kugeza ubu.

Umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda

 Izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2018 ubwo yabyinaga mu mashusho y'indirimbo y'icyamamare Childish Gambino yise 'This Is America' yanaherewe igihembo cya MTV Video Music Award muri uwo mwaka. Ibi byatumye n'abahanzi nyafurika barimo Diamond Platnumz bamwitabaza ngo ababyinire mu ndirimbo zabo.

Sherrie Silver yubakiwe ikibumbamo gishyirwa mu mujyi wa London

Kugeza ubu Sherrie Silver ni umwambasaderi wa UN mu bijyanye n'ubuhinzi ndetse yanigeze kwigisha kubyina Tedros Adhanom umuyobozi mukuru w'Ishyami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization). Kubera imibyinire ye myiza Sherrie Silver yakorewe ikibumbano cye gishirwa rwagati mu mujyi wa London mu Bwongereza.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132942/ibyamamare-bikomoka-mu-rwanda-byubatse-izina-ku-rwego-mpuzamahanga-amafoto-132942.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)