Ibi bihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri BK Arena, biherekejwe n'iserukiramuco ry'umuziki rizaba ku wa 20-22 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Bigamije guha ishimwe abanyamuziki bagaragaza ubudasa mu rugendo rw'abo rw'umuziki, bafite impano zihariye, bakomoka kandi bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika cyangwa se mu bindi bice bitandukanye by'Isi.
Ibi bihembo bizaririmbamo abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icy'umuhanzikazi 'Best Female', icy'umuhanzi w'umugabo 'Best Male', icy'indirimbo y'umwaka 'Song of the Year', icya Dj w'umwaka 'Best DJ', icy'indirimbo ihuriweho 'Best Collaboration', icya album y'umwaka 'Album of the Year' n'izindi.
Hazatangwa ibihembo 25. Muri ibi bihembo, 22 bizatangwa hashingiwe ku majwi y'abafana, ni mu gihe ibihembo bitatu bisigaye bizatangwa hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka ka Trace.
Trace Africa ivuga ko abahanzi bahataniye ibi bihembo batoranyijwe nyuma y'ukwezi kwari gushize bakora isesengura ryimbitse kuri buri muhanzi, hakorwa ibiganiro byihariye, ndetse basubiza inyuma amaso bareba urugendo rwa buri muhanzi.
Hanarebwe kandi inshuro ibihangano bya buri muhanzi byatambutse ku mbuga zitandukanye za Trace zikina umuziki, kandi hifashishwa ikipe ngari y'abahanga mu muziki basanzwe bakorana na Trace bagaragaza urutonde rw'abakwiye guhatanira ibi bihembo.
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 150. Ku buryo Trace Africa ivuga ko izatoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango wo kubitanga.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, bavuga bizeye ko benshi mu 'bahatanye bizashoboka ko bazaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo'.
Hari amazina y'abahanzi arimo nka Burna Boy, Asake, Rema n'abandi yatangiye kugarukwaho mu itangazamakuru, bivugwa ko bazaririmbira i Kigali.
Abafana batangiye guha amahirwe abahanzi muri ibi bihembo batora banyuze ku rubuga rwa https://trace.plus/awards.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye, ku wa 1 Kamena 2023, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau, Janet Karemera yabwiye abahanzi kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihembo bya Trace Awards'.
Ati 'Ntimwiyumve nk'abahanzi ba hano mu Rwanda gusa kuko ubu aka kanya dufite Trace Africa, yego abahanzi dukunda turi kumwe nabo hano muri iki cyumba ni naho tugomba gutangirira tuvuga tuti ibi ni byiza kuko uruganda rw'umuziki ruri ahantu heza uyu munsi cyane ko n'aba MC, DJs, abashinzwe imyidagaduro n'abandi tugiye kubakenera, kuko gutangira ubu bufatanye ni mwe tugomba gutangirana mbre na mbere ninayo mpamvu leta y'u Rwanda yahisemo gushyigikira iyi gahunda."
Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez we yavuze ko inzitizi zituma umuhanzi atagera ku rwego rwiza zikwiye gukurwaho.
Ati 'Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku Isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."
Inkuru bifitanye isano: Abahanzi 5 bahagarariye u Rwanda muri 'Trace Awards'Â
Abahanzi barenga 150 bahatanye mu bihembo bya 'Trace Awards' bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere