Ibyo akora arabizi! Minisitiri Utumatwishima... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, mu gihe habura amasaha cyane Josh Ishimwe agahuriza ibihumbi by'abantu mu gitaramo yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kibera muri Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023.

Ni ubwa mbere Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye bwite. Azagihuriramo n'amatsinda akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Chorale Christus Regnant ndetse na Alarm Ministries izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye.

Ngabo Karegeya avuga ko yakunze indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika, kugeza ubwo muri iki gihe asigaye yumva cyane indirimbo za Josh Ishimwe 'buri munsi'.

Uyu musore wateje imbere cyane ubukerarugendo binyuze mu mushinga wo mu Bigogwe, aho yororera inka, yavuze ko Bigogwe ari kure ku buryo atabona uko yitabira iki gitaramo, kandi 'nta mushumba mfite uzansigarira ku nka'.

Yavuze ko niba hari uwifuza kwitabira igitaramo cya Josh Ishimwe, yiteguye kugurira itike ebyiri abantu babiri yo mu myanya isanzwe (Regular Tickets).

Bamwe bagiye ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko bemeranya n'ibyo Ngabo Karegeya yatangaje, abandi bavuga ko batazacikwa n'iki gitaramo.

Mu batanze ibitekerezo ku byo Karegeya yavuze harimo Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wavuze ko mu minsi ishize yitabiriye amasengesho, aho yabonye Josh Ishimwe aririmba indirimbo nyinshi yaba izo mu gitabo, amakorasi n'iza Kiliziya Gatolika.

Minisitiri Utumatwishima yasabye Josh Ishimwe kongera ku rutonde rw'indirimbo aririmba indirimbo za Qaswida z'icyarabu. Yavuze ko uyu muhanzi ashyira 'udushya' muri Gospel Music, kandi byose akabiririmba neza.

Uyu muyobozi yabwiye buri wese ushaka kwishima kutazacikwa n'iki gitaramo cya Josh Ishimwe. Ati 'Abifuza kugira umutima wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi.'

Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' yasubiyemo, agiye gukora igitaramo cye bwite nyuma y'imyaka ibiri ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano bifasha benshi.

Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe. 

Josh Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

Mperuka kwitabira amasengesho, uyu muhanzi aririmba zose, izo mu gitabo, amakorasi n'iza kiriziya.

✍🏿Azongeremo na #qaswida za kiarabu.

Akoresha #innovation muri gospel music

👍 He sings all in ONE.

Abifuza kugira umutima wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi https://t.co/uHrcjA9aom

â€" UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) August 19, 2023

Minisitiri Utumatwishima yasabye abakeneye kwegerana n'Imana kuzitabira igitaramo cya Josh Ishimwe


Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye cya mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' yahurijemo Chorale Christus Regnat na Alarm Ministries


Kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, Josh Ishimwe azakorera igitaramo muri Camp Kigali


Josh Ishimwe avuga ko yishimira kuba yarabashije guhuza gakondo n'umuziki uhimbaza Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINOGENDA NTASHIMYE' YA JOSH ISHIMWE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133379/ibyo-akora-arabizi-minisitiri-utumatwishima-yararikiye-abantu-kwitabira-igitaramo-cya-josh-133379.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)