'Ibyo bakoreye umwana wanjye bidatinze bazabona ingaruka' Platini utarakunze kuvuga ku muryango we kuri iyi nshuro avuze kimwe mu bintu byakorewe umwana we bikamutera agahinda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ibyo bakoreye umwana wanjye bidatinze bazabona ingaruka' Platini utarakunze kuvuga ku muryango we kuri iyi nshuro avuze kimwe mu bintu byakorewe umwana we bikamutera agahinda

Mu minsi yashize nibwo byumvikanye ko umuhanzi Nemeye Platini byavuzwe ko yaba yarashwanye n'umugore we nyuma yo gusanga ngo umwana bafitanye atari uwe.

Gusa ibi Platini ntiyigeze abihakana cg ngo abyemeze dore ko we ashimangira ko ibijya mbere mu muryango we biba bitagomba kujya hanze kuko ni ibibazo by'ukuryango ntaho bihuriye n'umwuga we w'ubuhanzi.

Gusa aganira na Isimbi Tv yavuze ko mu byabaye byose yababajwe n'uko umwana we yabigendeyemo bamwe bagakwirakeiza amafoto ye kandi umwana iteka aba ari unzirakarengane niyo byaba ari ukuri ntaho aba agomba guhurira n'abyo kuko ni umwana.

Platini n'ubwo ateruye ngo avuge ko azabajyana mu nkiko abo bakwirakwije amafoto y'umwana we mu buryo bugayitse yaciye amarenga  ko hari uko azabigenza ariko abakoze ibyo bose ntago bizabagwa amahoro.



Source : https://yegob.rw/ibyo-bakoreye-umwana-wanjye-bidatinze-bazabona-ingaruka-platini-utarakunze-kuvuga-ku-muryango-we-kuri-iyi-nshuro-avuze-kimwe-mu-bintu-byakorewe-umwana-we-bikamutera-agahinda-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)