Ibyo kwitega mu gitaramo cyItorero Inganzo N... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel. Igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ikiganiro bakoze nyuma y'amezi ane ashize bamamaza iki gitaramo, kandi abantu barenga 1000 bamaze kugura amatike yo kuzakitabira.

Cyahujwe no kwizihiza Umunsi w'Umuganura usanzwe wizihizwa buri tariki 4 Kanama buri mwaka. Inteko y'Umuco ikangurira Abanyarwanda 'kuzizihiza umuganura'. Ati "Tuzaganure, tuganuze, tuganuzanye, dukomeza kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda'.

Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Alain Nzeyimana, asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, yavuze ko muri iki gitaramo bazatanga ishusho ngari y'uburyo Ruganzu yabunduye u Rwanda kandi bazagaragaza urugendo rw'ibimaze kugerwaho mu myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ati "Tuzagaragaza ibyo Abanyarwanda bashoboye kugeraho. Niwo mukino uri gutegurwa. Umukino wose ugira umwihariko wawo, niba tugiye gukina Ruganzu Ndoli wa kabiri ntabwo uwo mukino uzaba umeze nk''Urwamaze impaka [...] Ni ibyo twageze, ibyo twageze mu 2018 ntabwo ari byo tugifite ubu ngubu. Rero muri uyu mukino hazaba harimo kugaragaza amateka ya Ruganzu Ndoli habemo no kugaragaza aho igihugu kigeze."

Amezi yari ishize bamamaza iki gitaramo. Alain Nzeyimana avuga ko bahisemo iyi gahunda bashingiye ku masomo bakuye mu bitaramo binyuranye bagiye bategura. Ati "Mu masomo rero twize, twize ko igitaramo cyacu kigomba gutegurwa hakiri kare."

Uyu mugabo avuga ko n'ubwo abantu babona ko hashize amezi ane bamamamaza iki gitaramo, ariko batangiye kugitegura umwaka ushize. Yavuze ko Inganzo Ngari bubakiye ku muco wo kwicara bagasesengura mbere y'uko bagira icyo bakora.

Yavuze ko bafite ubushobozi bwo gukora ibitaramo byikurikirana, ariko iyo bateguye igitaramo baritonda 'kugirango buri wese ahave anyuzwe'.

Iri torero ryaherukaga gukora igitaramo mu 2018, mu 2019 bagomba gukora igitaramo nk'iki ahubwo berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ababyinnyi 9 bagumye muri kiriya gihugu.

Umwe mu basigaye muri Amerika yaje kugaruka mu Rwanda, abandi umunani bagumayo. Alain avuga ko kuba aba baririmbyi barasigaye muri Amerika 'ntacyo byahungabanyije ku itorero kuko akazi karakomeje'.

Alain Nzeyimana avuga ko hari byinshi abantu bakwitega. Ati "Namwe mutekereze igitaramo twateguye kuva umwaka ushize, mutekereze uburyo twumva tunyotewe gutaramira abanyarwanda, mutekereze amateka aryoshye tugiye gukina twereka Abanyarwanda murahita mwumireme ry'iki gitaramo."

Ni igitaramo biteze ko kizatanga ishusho y'u Rwanda mu gihe cya Ruganzu II Ndoli, kandi bazerekana umwimerere w'Inganzo Ngari.

Inganzo Ngari bamaze gukina imikino inyuranye yubakiye ku muco w'u Rwanda. Alain avuga ko bataratekereza ku kuba iyi mikino bazayikora ku buryo yakerekanwamo filime, kuko ari bwo yarushaho kugera ku bantu benshi.

Kanyana Anitha ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza kwizihiza imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.

Cyane cyane batera inkunga ibikorwa by'imyidagaduro. Yavuze ko kuba MTN ari nimero ya mbere muri sosiyete z'itumanaho biri mu byatumye 'tunakorana n'aba mbere mu buhanzi'.

Kanyana avuga ko mu Cyumweru gishize bateye inkunga igitaramo cya Dj Marnaud nyuma yo kubona ko ari we Dj ugezweho. Akomeza ati "Rero iyo tuje mu muco, no mu mbyino twemeranyije ko Inganzo Ngari ariyo Nimero ya mbere. Ni muri urwo rwego rero turi gukorana n'aba mbere."

Ruganzu II Ndori yabaye umwami w'u Rwanda kuva mu mwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543:

Yabaye umwami w'intwari kuko ni we mwami wabunduye u Rwanda nyuma y'imyaka 11 yamaze abundiye i Karagwe, u Rwanda, abanyarwanda n'umuco wabo byarazimangatanijwe. 

Amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z'u Rwanda agarura kandi indangagaciro, azahura umuco, imihango n'imigenzo nyarwanda harimo n'umunsi w'Umuganura aho abanyarwanda bose bishimiraga umusaruro w'ibyo bejeje.

Kubundura ubusanzwe ni igikorwa cyo kongera kubeshaho, gusana cyangwa kugarura ubuzima n'igihe habaye amajye, intambara cyangwa guhunga kw'abenegihugu, bityo inzira yo kugarura ubuzima no kongera kubaka igihugu ni byo Ruganzu II Ndoli yakoreye u Rwanda mu gihe cye.

Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy'u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006. 

Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n'abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw'umuco w'u Rwanda mu mbyino n'indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ryitabiriye amaserukiramuco mpuzamahanga atandukanye nka: African Dance 2019 brooklyn academy of music muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Spain XIII Festival Mundial de Dances Folkroriques ryo mu 2009;

Africa Day ryo muri Turukiya, Singapore 50 Chingy parade, Treasure of Rwanda Afro Fest 2015 ryabereye mu Mujyi wa Mosco, GCWALA Ngamatsiko muri Afurika y'Epfo, n'andi.

Inganzo Ngari zaserutse kandi zifashishwa mu nama mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bigari byagiye bibera mu Rwanda nka Fespad ya 2010, Hobe Rwanda ya 2014, EAC Miltary Games ya 2016, Inama ya CHOGM, imikino yahuje Polisi z'Ibihugu 'EAPCCO' n'ibindi.

Inganzo Ngari zateguye kandi ibitaramo binini mu bihe bitandukanye byitabiriwe ku rwego ruri hejuru ndetse binezeza abatagira ingano nka: Inganzo Ngari Twaje cyabaye mu 2009; Umuco (akagozi ka bugingo kabuza u Rwanda gucika) cyo mu 2010;

Bwiza bwa Mashira cyo mu 2011; Inzira ya bene u Rwanda 2013; Ruganzu I Bwimba cyo mu 2015 cyabereye muri Serena Hotel; Urwamazimpaka cyo muri 2018 cyabereye muri Camp Kigali, n'ibindi.

Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Alain Nzeyimana yavuze ko umukino 'Ruganzu II Ndoli 'Abundura u Rwanda' uzarata kandi ugakeza ubutwari bw'abana b'u Rwanda 

Kanyana Anitha Ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, yavuze ko bateguye inkunga Inganzo Ngari bashingiye ku kuba bahagaze neza mu guteza imbere umuco


Iki gitaramo kizaba mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Umuganura wizihizwa buri mwaka


Igitaramo cy'Itorero Inganzo Ngari kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 muri Camp Kigali



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132753/ibyo-kwitega-mu-gitaramo-cyitorero-inganzo-ngari-cyatewe-inkunga-na-mtn-132753.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)