Ibyo mfite nagezeho byinshi ni umugisha uva m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya wamenyekanye ku izina rya Clapton Kibonge, yagarutse ku kamaro ko gufasha abantu yaba kuzamura impano zabo cyangwa kubafasha mu buzima busanzwe, ndetse avuga ko gufasha bimwongera umugisha.

Kibonge wasekeje benshi, akaba ibyishimo bya benshi binyuze mu rwenya rwe no gukina ama filime atandukanye, ashimangira ko gufasha umuntu bidatuma asubira inyuma mu bikorwa bye nk'uko benshi bakunze kubimubwira, ariko we avuga ko bidashoboka.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko benshi bamubwira ko nakomeza kuzamura abantu bazamurengaho agasigara inyuma, ariko avuga ko ntaho bihurira, ahubwo kuzamura abandi bituma Imana iguha umugisha ugatera imbere biruseho.

Ati 'Bajya bambwira ngo nuzamura uriya muntu azakurengaho! Ariko ntabwo bishoboka, ahubwo icya mbere ni ukumenya niba ibyo ukora byaguka kuko n'ubundi kudakomeza gukora byatuma uwo wazamuye akurengaho, gusa ntibishoboka ko usubira inyuma kubera wafashije'.

Akomeza atanga inama avuga ko gufasha bitanga imigisha myinshi, bikagira uruhare runini mu kwaguka kw'ibyo ukora.

Yagize ati 'Ibyo mfite nagezeho byinshi ni umugisha uva mu gufasha, icyo ufite ugafasha abandi Imana ibiguheramo umugisha, rero sintekereza ko nagirira ishyari abo nafashije'.

Ubwo yagarukaga ku bo yazamuye, yavuze ko bageze ku rwego rwiza mu gukina filime kandi ko atewe ishema nabo kuko bituma yiyumva nk'ingirakamaro muri sosiyete.

Avuga ko nawe yafashijwe kuzamuka, bityo akaba nta mpamvu afite yo kwirengagiza gufasha abandi.


Kibonge arasaba abakunzi be gukomeza kushyigikira ibikorwa bye bigakomeza gutera imbere no gufasha abandi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133698/ibyo-mfite-nagezeho-byinshi-ni-umugisha-uva-mu-gufasha-abanyempano-clapton-kibonge-133698.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)