Ibyo wamenya ku byamamare birimo Kevin Hart n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere rwashyize hanze urutonde rw'abantu barimo n'ibyamamare mpuzamahanga bazitabira umuhango wo Kwita Izina uzaba ku nshuro ya 19, aho abana b'ingagi 23 bavutse mu mezi 12 ashize aribo bazahabwa amazina muri ibi birori bizabera mu Kinigi mu K

arere ka Musanze ku itariki 01 Nzeri 2023.

Mu byamamare bizitabira uyu muhango harimo umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart waruherutse gusura u Rwanda arikumwe n'umuryango we. Harimo kandi n'icyamamare muri Sinema, Idris Elba n'umugore we Sabrina Elba hamwe na Dania Guria na Winston Duke bamenyekanye muri filime ya 'Black Panther' mu gice cya mbere n'icya kabiri.

Dore ibyamamare bizita amazina abana b'ingagi 23 mu muhango wo Kwita Izina uzaba ku nshuro ya 19:

1. Kevin Hart

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime afatanya n'ishoramari, Kevin Darnell Hart, agiye kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri aho azitabira umuhango wo Kwita Izina ubura amasaha make ukaba. Uyu muryarwenya yaherukaga kuza gutembera mu Rwanda arikumwe n'umuryango we. Ku wa 17 Nyakanga 2023 nibwo  yasesekaye i Kigali aje mu biruhuko aho yanasuye Ingagi.

Kevin Hart n'umuryango we baheruka gufatira ikiruhuko mu Rwanda

Kevin Hart ni umwe mu banyarwenya bakomeye ku Isi ndetse akaba amaze no gukina muri filime zigera kuri 49 harimo nka 'Soul Plane', 'Ride Along', 'Jumanji' 'Think Like A Man' zatumye akundwa cyane. Uyu munyarwenya kandi yagiye akorana n'ibyamamare birimo Sylvester Stallone, Eddie Murphy,The Rock hamwe n'abandi batumye izina rye rirushaho gushinga imizi.

Uretse gukina filime, Kevin Hart w'imyaka 44 y'amavuko amaze gukora ibiganiro by'urwenya harimo n'ibya nyuze kuri Netflix bigera kuri 9 harimo na 'Reality Check' aherutse gusohora. Uyu mugabo kandi anafite ibiganiro bikunzwe binyura kuri televiziyo mpuzamahanga harimo 'Heart To Hart' kinyura kuri Peacock, 'Celebrity Prank Wars' akorana na Nick Cannon hamwe na 'Celebrity Game Face' byose binyura kuri televiziyo ya E!News.

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Kevin Hart agiye kugaruka mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina abana b'Ingagi

Kevin Hart utunze Miliyoni 450 z'Amadolari, ari mu banyarwenya bakize cyane ku Isi  kandi yigeze gushyirwa ku rutonde rw'abantu 100 bavuga rikijyana ku Isi mu 2015.

2. Idris Elba

Umukinnyi wa filime w'icyamamare Idris Akuna Elba, uzwiho gukundwa cyane n'igitsinagore nawe ari mu bazitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19. Yavukiye mu mujyi wa London mu Bwongereza mu 1972, ari naho abarizwa gusa afite inkomoko ku mugabane wa Afurika. Se umubyara akomoka mu gihugu cya Sierra-Leone mu gihe Nyina akomoka muri Ghana.

Icyamamare muri Sinema, Idris Elba, ari mubazita izina abana b'ingagi

Idris Elba yatangiye kumenyekana ubwo yakinaga muri filime y'uruhererekane yitwa 'The Wire' mu 2002 yatumye atangira gukorana n'abatunganya filime i Hollywood. Kugeza ubu Idris Elba amaze gukina filime nyinshi zakunzwe.

 Byumwihariko izo yakinnye zikigarurira imitima ya benshi harimo ''Obsessed' yakinanye na Beyone mu 2009, 'Daddy's Little Girls' mu 2007, 'Takers' mu 2010, 'No Good Deeds' mu 2014, 'Pacific Rim' mu 2013, 'Luther' yakinnye kuva mu 2010 kugeza mu 2019.

Kubera ubuhanga bwe mu gukina filime, Idris Elba yagiye anibikaho ibihembo bikomeye muri Sinema birimo nka 'Golden Globe Award' yahawe mu 2012 kubera filime y'uruhererekane ya 'Luther'. 'Screen Actors Guild Award yahawe mu 2016 kubera filime ye 'Beast of No Nation', NAACP Image Award yahawe mu 2018 kubera filime 'Thor: Ragnarok, 'Gotham Independent Film Tribute Award yahawe mu 2021 kubera filime 'The Harder They Fall' yashowemo imari na Jay Z.

Idris Elba kandi azaba arikumwe n'umugore we Sabrina Elba

Idris Elba w'imyaka 50 y'amavuko uvanga gukina filime no gukora umuziki, amaze no kwibikaho ibihembo bya BET Award bigera kuri 3. Agiye kuza mu Rwanda arikumwe n'umugore we w'umunyamideli Sabrina Elba bazanafatanya mu Kwita Izina abana b'Ingagi.

3. Winston Duke

Umukinnyi wa filime w'icyamamare, Winston Duke, uzwiho kugira ibigango n'ijwi ryihariye, ari mu bazitabira mu bazita amazina abana b'ingagi 23 bavutse mu mezi 12 ashize. Winston Duke akomoka ku kirwa cya Trinidad & Tobago giherereye mu majyaruguru ya Venezuela.

Winston Duke, uzwi cyane nka 'M'Baku' yamamaye muri filime ya 'Black Panther'

Izina rye ryatangiye gutumbagira ku ruhando mpuzamahanga mu 2018 ubwo yakinaga muri filime yanditse amateka ya 'Black Panther' ndetse anakina mu gice cyayo cya kabiri cyiswe 'Wakanda Forever'. Winston Duke w'imyaka 36 anazwi kandi mu zindi filime zashimangiye umwihariko we zirimo nka 'Spencer Confidential' yakinanye na Mark Wahlberg mu 2020. 'Us' yakinanye na Lupia Nyong'o mu 2019, 'Avengers: Endgame' yakinanye n'abarimo nyakwigendera Chadwick Boseman, Chris Evans mu 2019.

Winston Duke benshi bita 'M'Baku' (Izina akinisha muri Black Panther), amaze guhabwa ibihembo bitandukanye birimo MTV Movie Award mu 2018, NAACP Image Award mu 2019, Excellence in Acting Award yahawe mu 2020. Mu 2019 kandi wari umwaka udasanzwe kuri Winston Duke kuko ikinyamakuru People Magazine cyamushyize ku rutonde rw'abakinnyi ba filime 15 bakurura igitsinagore kurusha abandi.

4. Dania Gurira

Uyu mugore nawe yamenyekanye kubera filime ya 'Black Panther' aho yagaragarijemo ubuhanga bwo kurwanisha amacumu. Dania Jekasai Gurira, ni umukinnyi wa filime wanakunzwe cyane muri filime y'uruhererekane ya 'The Walking Dead'. Akomoka mu gihugu cya Zimbabwe akaba yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika afite imyaka 16 y'amavuko ari nabwo yatangiye kwiga ibijyanye no gukina filime.

Guria wamamaye muri filime zirimo 'Black Panther' nawe azita izina abana b'ingagi

Dania Gurira w'imyaka 45 y'amavuko amaze gukina filime zigera kuri 28 harimo niyatumye akundwa cyane ivuga ku buzima bwa Tupac Shakur yitwa 'All Eyes On Me' yakinnye mu 2017, aho yakinnye ari nyina w'uyu muraperi yitwa Afeni Shakur. 

5. Sabrina Elba

Umunyamidelikazi ukomoka muri Canada, Sabrina Dhowre Elba akaba n'umugore w'icyamamare Idris Elba, nawe ni umwe mubazita Izina mu Kinigi ku wa 01 Nzeri. Uyu mugore w'imyaka 33 y'amavuko asanzwe ari amabasaderi w'Umuryango w'Abibumbye  (UN) kuva mu 2020. 

Umugore wa Idris Elba, Sabrina, azitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

Sabrina Elba nawe kandi afite inkomoko ku mugabane wa Afurika  dore ko ababyeyi be bombi bavuka mu gihugu cya Somalia. Bakaba baragiye muri Canada nk'impunzi ari naho babyariye Sabrina. Yatangiye gukundana na Idris Elba mu 2017 barushinga mu 2019 aho bakoreye ibirori muri Morroco ndetse banarira ukwezi kwa buki muri Zanzibar. 

Amafoto ya Sabrina Elba yagiye acuruzwa mu binyamakuru by'imideli bikomeye birimo British Vogue, Elle Magazine, ndetse yamamariza inzu z'imideli zizwi zirimo nka Luis Vuitton, Gucci hamwe na Dior.

6. Anders Holch Povlsen

Umushoramari mu by'imideli, Anders Holch Povlsen, ukomoka mu gihugu cya Danemark ni umuyobozi w'ikigo gicuruza imyambaro cyitwa Besteller. Uyu mugabo kandi anafite imigabane myinshi mu kigo cy'Imideli cy'Abongereza cyitwa ASOS, akaba uwa kabiri mu bafite imigabane muri Zalando iduka ricuruza inkweto n'imyenda mu Budage.

Umuherwe akaba n'umushoramari mu by'imideli, Anders Holch Povlsen nawe azita izina abana b'ingagi

Anders Holch Povlsen ni umuherwe ufite ubutaka bunini mu gihugu cya Ecosse akaba anafite umutungo ubarirwa muri Miliyari 8.5 z'Amayero.

Aba ni bamwe mu byamamae muri Sinema no mu mideli bazitabira umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 19.


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133840/ibyo-wamenya-ku-byamamare-birimo-kevin-hart-na-idris-elba-bazita-izina-abana-bingagi-133840.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)