Ibyo wamenya ku masezerano u Rwanda rwagirany... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bigaragara mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023, yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Muri iyi nama hafashwe n'umwanzuro ujyanye n'ibikorwa by'imyidagaduro, harimo ko mu minsi y'imibyizi ibitaramo bizajya bifunga saa saba z'amanywa n'aho mu gihe cya 'Weekend' ibitaramo bizajya bifungwa saa munani z'amanywa.

Mu bigo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje yagiranye amasezerano y'ubufatanye harimo Grammy Global Ventures. Ni ikigo gisanzwe gishamikiye kuri sosiyete ya The Recording Academy (RA) izwi cyane ku Isi binyuze mu gutegura no gutanga ibihembo bya Grammy Awards bihabwa umugabo bigasiba undi!

Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko Grammy Global Ventures (GGV) ari ishami rya Recording Academy rikora ibijyanye no gutegura no gutera inkunga ibitaramo by'imbona nkubone kandi byagutse ku Isi, gutanga amasomo y'umuziki bifashishije ikoranabuhanga, gutera inkunga ibikorwa by'abantu ku giti cyabo, kubaka studio z'umuziki n'ibindi.

Iki kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyubakiye ku ntego yo guteza imbere urwego rw'umuziki na siyansi no gutuma umuziki uba isoko yo guteza imbere umuco.

Bavuga ko bafitemo guhanga ibishya bituma ibyo bakora byose bishoboka, kandi no gushyira hamwe n'abandi kuko bizera neza ko ubufatanye bugira ijwi ryagutse, kandi ko ubunyamwuga no gukorana bitanga 'gukunda umuziki mwiza kandi utangaje'.

Guverinoma y'u Rwanda kandi yagiranye amasezerano y'ubufatanye n'irushanwa rizajya rihuza amakipe ya mbere akomeye ku Mugabane wa Afurika rizwi nka 'Africa Super League'.

Amakuru avuga ko rizatangira gukinwa mu Ukwakira 2023, kandi rizahuza amakipe 24, gusa rizatangirana n'amakipe 8.

Iri rushanwa ryamuritswe bwa mbere muri Kanama 2022 mu gihugu cya Tanzania. Ni ngaruka mwaka, kandi ni ubwa mbere rizaba ribaye muri Afurika.

Uyu ni umushinga Mugari w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), kandi birashoboka ko amakipe akomeye muri Afurika azajya akinira mu Rwanda, ndetse imwe mu mikino izajya ibera kuri Sitade Amahoro iri kuvugururwa, ikazasozwa muri Gicurasi 2024.

Iri rushanwa ry'umupira w'amaguru riherekejwe na Miliyoni 100$ yo kuvugurura sitade z'umupira w'amaguru, kubaka ibikorwaremezo bijyanye n'umupira w'amaguru no guteza imbere abakiri bato biyumvamo impano y'uyu mukino wahiriye benshi.

Ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida wa FIFA, Gianni Infantion yavuze ko hazabaho guhitamo amakipe 20 azitabira iri rushanwa.

Yavuze ko Miliyoni 100$ zizifashishwa muri iri rushanwa bizatuma rishyirwa ku rutonde rwa shampiyona 10 zikomeye ku rwego rw'isi.

Mu bigo bitatu kandi byagiranye amasezerano y'ubufatanye na Guverinoma y'u Rwanda harimo n'ikinyamakuru Time Magazine ishami ryo mu Bwongereza.

Iki kinyamakuru giherutse gusohora urutonde cyashyizeho Akarere ka Musanze mu hantu 50 heza ku Isi ba mukerarugendo bagomba gusura mu mwaka wa 2023.

Mu 2022, iki kinyamakuru cyashyize u Rwanda mu bihugu 50 bikwiriye gusurwa. Ni mu gihe mu 2021, Forbes Magazine yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi mu hantu nyaburanga ho gusura.

Mu 2017, iki kinyamakuru cyasohoye urutonde rw'abakire 10 ku Isi b'ibihe byose. Icyo gihe cyavuze ko cyakoze uru rutonde nyuma yo kuvugana n'abahanga mu mateka y'Isi ndetse n'abafite ubumenyi mu bukungu bw'Isi batanga ibihamya.

Time Magazine yagiye ikora intonde zikomeye u Rwanda rukisangamo cyane. Byabaye iturufu ikomeye yo kugirana amasezerano y'ubufatanye yagutse.

Iki kinyamakuru gisanzwe gifite icyicaro gikuru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza n'ahandi kandi cyatangiye gusohoka kuva muri Werurwe 1923. Cyashinzwe na Henry Luce na Briton Hadden.

Cyabanje kwitwa Magazine Facts, Take Time- Bashakaga ikinyamakuru umuntu yamara isaha yose ari gusoma.

Mu Ukuboza 2018, Meredith Corporation yagurishije iki kinyamakuru kuri Marc Benioff n'umugore we Lynnne kuri Miliyoni 190$. Benioff asanzwe ari ari umwe mu bayobozi bakuru muri Salesforce.com. 

U Rwanda rwemeje amasezerano y'ubufatanye n'irushanwa Afria Super League 


U Rwanda rwatangiye gukorana n'Ikinyamakuru Time Magazine nyuma y'intonde zagiye zigaruka ku bantu n'ahantu ho gusura 

U Rwanda rwagiranye amasezerano Grammy Global Venture- Amahirwe ku bahanzi b'i Kigali bafite inyota yo kwisanga muri Grammy Awards 

Umwanzuro wa Gatandatu w'Inama y'Abaminisitiri ugaragaza amasezerano y'ubufaranye u Rwanda rwemeje



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132713/ibyo-wamenya-ku-masezerano-u-rwanda-rwagiranye-nibigo-birimo-ishami-rya-grammy-awards-132713.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)