Ni ku nshuro ya kabiri, uyu mugabo agiye gutaramira i Kigali. Ni nyuma y'uko ku wa 4 Ukuboza 2022, atanze ibyishimo mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center.Â
Icyo gihe Loyiso usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo, yahuriye ku rubyiniro Patrick Salvador wo muri Uganda, Celeste Ntuli n'abandi.Â
Loyiso Gola aherutse kubona ubwenegihugu bw'u Bwongereza, anakora ibiganiro bya Televiziyo Enca na e.tv kuva mu 2010.Â
Yavutse ku wa 16 Gicurasi 1983, yujuje imyaka 40. Yavukiye mu gace ka Guguletu mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y'Epfo.
Gola avuga ko ari umuntu wifataga cyane kandi wari ufite ubwoba muri we mbere y'uko atangira urugendo rwo gutera urwenya.
 Asobanura ko ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko ari bwo yiyumvisemo iyi mpamo nyuma y'uko umwarimu we amujyanye mu ishuri rya Cape Comedy Collective.
Yaje kubona akazi muri kiriya gihugu atangira no gutoza abanyeshuri 'Comedy' aboneraho n'umwanya wo kujya yigaragaza cyane mu bitaramo.Â
Mu 2002, nibwo avuga ko yatangiye gukora urwenya, kandi muri uriya mwaka yegukanye ibihembo byatanzwe nyuma yo gutaramira ahantu hanyuranye byiswe Sprite Soul Comedy.'Â
Muri uriya mwaka kandi yagaragaye mu biganiro bya Televiziyo birimo nka 'Phat Joe Live Talk Show' yatambukaga kuri SABC. Yanakoranye n'abanyarwenya barimo David Kau ndetse na Kagiso Lediga kuva mu mwaka wa 2003. Â
Mu 2007 yabaye umwe mu bakoraga ikiganiro 'SABC 2' cya Pieter-Dirk. Naho mu 2010 yabaye umwe mu bayoboraga ikiganiro 'Late Nite News' cy'umunyarwenya Kasigo Lediga cyatambukaga kuri e.tv ndetse na Enca.
Kuva mu 2006, Gola yagaragaye mu bitaramo byinshi by'urwenya byabereye muri Afurika y'Epfo. Ndetse no mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Mu 2022 yagaragaye mu kiganiro cya BBC cyitwa 'Would I Lie To You' kuri episode ya 3.
Mu 2007, uyu mugabo yegukanye igikombe cy'umunyarwenya wigaragaraje cyane muri Afurika y'Epfo.
Mu 2006 yakoze igitaramo 'I'm Frank', mu 2007 akora icyo yise 'Loyiso Gola', mu 2010 yakoze 'Coming Home', 'mu 2011 akora icyo yise 'Life&Times', mu 2012 yakoze icyo yise Professiobal Black, mu 2013 akora 'Loyiso Gola Live' naho mu 2014 yakoze icyo yise 'State of the Nation Address'.
Uretse kuba ari umunyarwenya, uyu mugabo yanakinnye muri filime zinyuranye zirimo nka Bunny Chow Know Thyself (2006), Outrageous (2010), Copposites (2012) ndetse na Catching Feelings (2017).
Ubwo yari i Kigali mu 2022, uyu mugabo yateye urwenya ku ngingo nyinshi ariko agaruka cyane ku buryo abantu bifotoza mu buryo butandukanye, abajya mu Mijyi ihenze nka Dubai bagahita bazamura ibiciro ntibongere kwikoza abantu, imivugire itandukanye y'indimi n'ibindi.
Loyiso yanagarutse ku kuntu abantu bose bari biringiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibatabara igihe Covid-19 yari yakajije umurego, bakabona ahubwo Perezida Biden arakangurira abantu kwikingiza uko bashoboye. Yanavuze kuri gahunda ya Visit Rwanda.
Umunyarwenya Loyiso yatumiwe i Kigali ku nshuro ye ya kabiri
Uyu mugabo aherutse kubona ubwenegihugu bw'u Bwongereza
Mu 2022, Loyiso yatanze ibyishimo mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center