Igifungo cya burundu nti gihagije ku muntu nk'uyu! Umugore ukurikiranyweho kwica abana be babiri yakatiwe urumukwiye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore uturuka muri Idaho witwa Lori Vallow arashinjwa kwica abana be yibyariye babiri ngo arakurikiza imyizerere ye y'idini rye.

Umubyeyi wo muri Amerika wakoresheje imyizerere ye ishingiye ku idini ya Apocalyptic, avuga ko ariho yafatiye umwanzuro wo kwica abana be ngo Imana iba irimo igaragaza kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo.

Inkuru y'ikinyamakuru The Guardian, ivuga ko ubushinjacyaha bwo atariko bubibona ahubwo bwagaragaje ko yishe aba bana nyuma yo gushaka kwica uwahoze ari umugore w'umugabo we, ni mu gihe aba bana bari bashyinguwe mu rugo rw'umugabo we uko ari babiri.

Uyu mugore Lori Vallow, muri Gicurasi 2023 yahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa we w'imyaka 16 Tylee Ryan, maze afata umuhungu we w'imyaka irindwi Joshua ' JJ ' Vallow nawe aramwica.

Ku wa Mbere, umucamanza Steven W Boyce yatanze ibihano bitatu bikurikirana harimo n'icya burundu kubera uburemere bw'ibyaha bya Vallow, kuko kwica ni kimwe mu byaha bikomeye binagoye kubabarira.



Source : https://yegob.rw/igifungo-cya-burundu-nti-gihagije-ku-muntu-nkuyu-umugabo-ushinjwa-kwica-abana-be-babiri-yakatiwe-urumukwiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)