Nyuma y'ibyago bya ASTROWORLD byahitanye abitabiriye igitaramo cye, Travis Scott yafashe umwanya wo kwitekerezaho no kwitegura igitaramo gishya.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, nta wundi yagarukanye, uretse rurangiranwa Kanye West, mu gitaramo mbaturamugabo yakoreye mu mujyi wa Roma mu Butaliyani.
Amakuru avuga ko kubera uruvunganzoka rwitabiriye iki gitaramo, byateje umutingito wo ku gipimo cya 1.3, gusa si ibyo gusa kuko bivugwa ko abantu benshi banakomerekeye muri iki gitaramo.
Amakuru ya TMZ avuga ko igitaramo cyagenze neza mbere yuko umwe mubakitabiriye yateraga ibyotsi mu mbaga ya bagenzi be.
Ibi byatumye benshi bakwira imishwaro, bikaza no kurangira abagera kuri 60 babikomerekeyemo.
Ku rundi ruhande, CNN yatangaje ko umwana w'imyaka 14 yakomeretse nyuma yo guhanuka ku rukuta yari yuriye.
Nta gushidikanya, ibi bigomba gukora kuri Travis Scott, uherutse gushaka gukorera igitaramo muri Pyramide ya Giza mu Misiri, ariko ubuyobozi bwaho bukamutera utwatsi.
Icyakora, na none, ntiyabura kwishimira urukundo yeretswe mu mujyu wa Roma, nubwo byaje kurangira nabi.
Source : https://yegob.rw/igitaramo-cya-travis-scott-na-kanye-west-cyateje-ibyago-bikomeye-cyane/