Ihora ari iy'injangwe uko yaba ingana kose! Umunyarwandakazi witwa Claudine yarongowe n'umusaza w'umuzungu umukubye kabiri mu myaka kandi wibitseho agatubutse.
Umunyarwandakazi, Uwamahoro Claudine yashyingiranywe na Simon Danczuk.
Claudine yahise aba umugore wa gatatu uyu mugabo ashatse.
Uwamahoro Claudine ni umunyarwandakazi w'imyaka 28 mu gihe umugabo we Simon Danczuk afite imyaka 56.
Aba bageni bahuye bwa mbere ubwo Simon Danczuk yazaga mu Rwanda mu ruzinduko rugamije ubushabitsi.
Ubu bukwe bwabereye muri Sunday Park mu mujyi wa Kigali, bufite isura ya Kinyarwanda.
Nyuma y'igihe kigera ku mwaka n'igice, Uwamahoro Claudine na Simon Danczuk bahisemo kwambikana iy'urudashira, bahamya ko igihe kinini bazaba mu Rwanda.
Danczuk yaje gushakana na Karen Burke, umukobwa wari uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bamwitaga 'selfie queen'. Umubano wabo wageze ku iherezo nyuma y'imyaka itatu mu 2015.
AMAFOTO