Ihurizo ku mutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere yo gukina na Rayon Sports ku mukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu 'Super Cup', umutoza wa APR FC, Thierry Froger yatangiye guhura n'ibibazo by'imvune aho abakinnyi 2 bamaze kuvunika.

Uyu mutoza afite impungenge ko ashobora kuzakina uyu mukino adafite umukinnyi w'Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman uheruka gusinyira iyi kipe ndetse na Mugisha Gilbert kubera imvune.

Ni nyuma y'uko Shaiboub wakunzwe cyane n'abafana ba APR FC kubera ubuhanga bwe yabagaragarije mu mikino ya gicuti yatambutse, yagize ikibazo cy'imvune ku buryo n'imyitozo y'ejo hashize ku wa Kabiri atigeze ayikora.

Nta mwanzuro urafatwa kuri uyu mukinnyi ukina mu kibuga ahagti asatira afasha ba rutahizamu, gusa ngo birashoboka yazakina uyu mukino uzaba mu mpera z'iki cyumweru cyangwa ntawukine.

Iyi kipe kandi ikaba yaraye ihuye n'ikindi kibazo cya Mugisha Gilbert wavunikiye mu myitozo itegura uyu mukino yaraye ibereye i Shyorongi ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023. Mugisha Gilbert yasohotse mu myitozo itarangiye aho yagiye acumbagira akaba na we ashidikanywaho.

Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu w'iki cyumweru kuri Kigali Pele Stadium saa 15h. Amatike yo ku isoko hasigaye mbarwa aho ayo mu myanya y'icyubahiro (VIP) n'ahasanzwe yarangiye hasigaye ay'ahatwikiriye agura ibihumbi 10, hasigaye 30%.

Shaiboub arashidikanywaho ku mukino wa APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-ku-mutoza-wa-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)