Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Maliya: Isi yose... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi ni umunsi utajya uva mu mitwe y'Abanyarwanda kubera ko abakiristu bavuye mu bihugu bitandukanye by'isi bakunda kuwizihiriza i Kibeho aho Bikira Maliya yabonekeye abana b'abakobwa batatu. 

Guhera ku mugoroba wo ku italiki 14 Kanama, Kibeho yari yuzuye urujya n'uruza rw'abakiristu bari bariraye ku ibaba ngo kuri uyu wa 15 Kanama bizihize ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Abakiristu bitwaje utujerekani two gutwaramo amazi y'umugisha avomwa i Kibeho. Ubusanzwe iyo hari impeshyi amariba atandukanye arakama andi ingano y'amazi iyavamo ikagabanyuka. Si ko bimeze ku isoko ivomwaho amazi y'umugisha i Kibeho kuko amazi yaho ntabwo ajya agabanyuka mu mpeshyi.

Kayitesi Felisite ni umukiristu Gaturika ukomoka muri Paruwasi ya Nyanza, ni umwe mu baraye mu gitaramo cya Assumption.

Yagize ati "Nk'uko nabibabwiye nitwa Kayitesi Felisite. Natururse muri Paruwasi ya Nyanza, nazanye n'itsinda rya Saint Famille (Abaja ba Maliya) tumaze hano iminsi itatu kuko twaje ku cyumweru. Sitwe gusa twari duhari kuko hari n'abandi bantu baje baturutse imihanda yose by'umwihariko mu gihugu cya Uganda.

"Kuri twebe abakiristu bemera Bikira Mariya ni umunsi ukomeye cyane. Ni umunsi twizihiza ko umubyeyi wacu yagiye mu Ijuru, umubyeyi twemera ko aduhakirwa, umubyeyi twemera ko afite ububasha n'ubushobozi. Ibyo turabyemera niyo mpamvu tuba twaturutse imihanda yose tukaza hano ku butaka butagatifu ngo tubyizihize.

Murabizi ko kuri ubu butaka ariho Bikira Mariya yabonekeye abana b'abakobwa batatu biga aha ngaha. Nk'uko hano habaye ku butaka butagatifu ni nako aba bantu baturutse mu bihugu bitandukanye baba bumva ko baza aha hantu hatagatifujwe tugafatanya kwizihiza isubira mu ijuru rya Bikira Maliya.

Amazi y'umugisha ndayubaha cyane Klkandi nyafitiye ubuhamya. Nk'uko nabibabwiye ko hari itsinda twazanye, hari umubyeyi waje aduha ubuhamya ko umwana we bari bamutemaguye akajya kwa Muganga bakamuvura bikanga. 

Ubwo bari hafi kumujyana kuvurirwa hanze y'u Rwanda nibwo yatangiye kumukandisha amazi y'umugisha ku itama ashiduka ahari haranze gukira harakize, maze ibyo kujya hanze bihita bikurwaho. Aya mazi twemera ko afite ububasha cyanevcyane ku bemera Bikira Mariya".

Ubusanzwe iyo uyu munsi wegereje imvura y'umugisha itangira kugwa mu guce dutandukanye two ku isi. Ntabwo twakwirengagiza ko n'ubwo akavura gatonyanga haba hamaze amezi nta gatonyanga kagwa kubera impeshyi. N'ubwo gatonyanga ntabwo aba ari igihe nyacyo cyo kugaruka kw'imvura kuko igaruka muri Nzeri.

Hirya no hino mu Rwanda hamaze iminsi hatonyanga imvura y'umugisha. Mu karere ka Rubavu iyi mvura yaraguye. I Kibeho ku butaka butagatifu imvura y'umugisha yatonyanze ku mugoroba ubwo abakiristu bari mu gitaramo cya Assumption. 

Kuri uyu wa 15 Kanama mu duce twegereye i Kibeho naho akavura katonyanze n'ubwo kari gake. Aho katonyanze twavuga nko mu karere ka Huye, aho kasesekeje umugisha no ku banyeshuri bo muri kaminuza y'u Rwanda.

Umuyobozi mukuru w'ingoro ya Kibeho Padiri yagize ati: "Kuva ku cyumweru turi kwakira abantu benshi by'umwihariko abaturutse mu gihugu cya Uganda, hari n'abandi baturutse i Burundi, Zambia, Mali, muri America ndetse no mu bindi bihugu byinshi tutari twamenya ariko nabo turi kugenda tubamenya. Gusa abenshi ni abaturutse mu gihugu cya Uganda.

Ubu ntabwo twapfa kumenya umubare w'abantu bateraniye hano, ariko ugereranyije wasanga bari hagati y'ibihumbi 80 na 90. Muri uyu mwaka ntabwo bisanzwe. Ubundi twakiraga abantu ibihumbi nka 50 na 60 Kandi ntibatinde nk'uko byagenze muri uyu mwaka.

Uyu mwaka ntabwo usanzwe, buriya dufite ibyiciro bibiri by'abakiristu. Nyuma y'icyorezo ya Covid-19 hari abakiristu batakaje ukwemera bagiye mu kumenyera Imana, hari n'abandi bagize inyota y'Imana. Ubu bwinshi buragaragara nyuma y'icyorezo tububonamo inyota abantu bafitiye Imana. Ubu abantu bafite ububyutse, Bari guhaguruka Kandi bakagaragaza ukwemera kwabo.

Abantu bateraniye hano ibyo Kiliziya ibafasha cyane ni amasakaramentu baba bifuza, inyigisho ku bijyanye n'ubutumwa bwa Kibeho, amateka ya Kibeho, Impamvu yo kuhakorera urugendo Nyoboka Mana, ku buryo buri mu Kristu ava hano yumva ko nawe afite ubutumwa agiye gutanga.

Ubundi buri mu Kristu tuba dushaka ko aza hano ari umwigisha agasubirayo ari intumwa. Intumwa ya Bikira Maliya, intumwa ishishikariza abantu gusenga, Kwemera, Gukunda, cyane cyane intumwa ishishikariza abantu kumenya agaciro k'umusaraba mu buzima bw'umukiristu.

Mu mwaka w' 1981, Taliki 28 Ugushyingo, Ahagana Saa 12:35 z'amanywa, nibwo Umubyeyi Bikira Mariya yahamagayevumukobwa wigaga mu Ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya Kibeho, i Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru. 

Icyo gihe Abanyeshuri bari ku meza bari kurya ibya saa Sita, uwo mubyeyi Bikira Mariya yahamagaye umwana witwa Alphonsine Mumureke, amubwira ati 'Mwana wanjye', undi aramwikiriza ati ''Uri nde''? Bikira Maliyabaramusubiza ati ''Ndi Nyira wa Jambo''.

Abari aho ntabwo bemeye ibyabaye kuri Mumureke, dore ko bamwe bavugaga ko ari iby'iwabo byamufashe cyane ko yavukaga i Kibungo aho bari bazwiho gukoresha imbaraga z'imyuka mibi no kugendera ku 'Gataro'.

Mumureke yarongeye arabonekerwa, buracya arongera arabonekerwa, kugeza ubwo abana biganaga bamuhinduye umurwayi wo mu mutwe, agera ubwo asaba Bikira Maliya ko yabonekera n'undi.

Ubwo Bikira Maliya yaje kubonekera Mukamazimpaka Nathalie- icyo gihe hari tariki 12 Mutarama 1982. Kuri Mukamazimpaka, abantu bagerageje kubyemera kubera ko bari bazi ko ari umuntu ukunda gusenga kandi yitonda, gusa hari abanze kubyemera bavuga ko n'abasanzwe basenga bagezwemo n'imyuka mibi.

Tariki 2 Werurwe 1982, Bikira Mariya yabonekeye Marie Claire Mukangango. Amabonekerwa yarakomeje, ava aho abanyeshuri bariraga, yimukira aho bararaga.Tariki 31 Gicurasi 1982, nibwo amabonekerwa yasohotse, ajya hanze, ndetse tariki 15 Kanama 1982, amabonekerwa yimukira kuri 'Podium' ahari hateraniye abantu benshi. Ni tariki yari isanzwe yizihirizwaho Umunsi Mukuru w'Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, ariko kuva icyo gihe abakirisitu batangiye kuyibonamo kurushaho.

Abana Bikira Mariya yabonekeye, yabahaye ubutumwa bukomeye ku Isi, kuko nka Mukamazimpaka yamubwiye ati 'Nimusenge cyane kuko Isi ari mbi, mukunde ibyo mu ijuru kuko iby'Isi bishira vuba. Mwitonde kandi murangwe n'urukundo, kwitanga no kwiyoroshya kandi mugarukire Imana.'

Ayo magambo yamuteye ubwoba, ariko yayafashe nk'ubutumwa bukomeye bwanahise bumuhindura,babari bamuzi mbere batangazwa cyane n'ibyamubayeho.

Mukangango we yagiye ahabwa ubutumwa bwo kwamamaza ishapure y'ububabare. Yanamuhishuriye byinshi birimo ko Isi igenda iba mbi cyane, kandi ko u Rwanda rugeze ahakomeye, amubwira ko abantu bakwiriye guhinduka no gusenga cyane.

Nyuma y'imyaka 12 Mukangango abwiwe ayo magambo, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Kuri uyu wa 15 Kanama abakiristu Gaturika bizihije umunsi mukuru wa assumption usobanura isubira mu ijuru rya Bikira Maliya

Abakiristu Gaturika baturutse imihanda yose yo ku isi bizihirije umunsi mukuru wa assumption mu Rwanda i Kibeho














Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133202/ijyanwa-mu-ijuru-rya-bikira-maliya-isi-yose-imitima-iri-i-kibeho-mu-rwanda-133202.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)