Iki nicyo bita kubika ubwoba mu ba Rayon! Umukino wambere Apr Fc ikinnye ifite abanyamahanga mudahusha wayo ateye ubwoba amakipe yose yo mu rwanda aterekamo hatirike - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki nicyo bita kubika ubwoba mu ba Rayon! Umukino wambere Apr Fc ikinnye ifite abanyamahanga mudahusha wayo ateye ubwoba amakipe yose yo mu rwanda aterekamo hatirike ubwo bakinaga na Marine Fc umukino wa gicuti.

Uwo ntawundi uretse umunya Nigeria Victor Mbaoma, uyu musore abifashijwemo na bagenzi be yigaragaje cyane ndetse amakipe yatangiye kumutinya.

Ku munota wa 4 gusa uyu musore yatsinze penaliti, igitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 56, ariko ntibyatinze kuko ku munota wa 60 gusa uyu musore yateretsemo igitego cya 2 cya Apr Fc, ku munota wa 77 yashyizemo agashyingura cumu, arinako umukino waje kurangira.

Uyu musore akomoka mu gihugu cya Nigeria ndetse akaba asanzwe ahamagarwa mu ikipe y'igihugu. Siyo gusa kuko yanyuze mu makipe atandukanye harimo Enyimba F.C., Qizilqum Zarafshon na MC Algiers. 

Uyu musore ukina wataka apima metero 1 na cm 84 (1.84 cm) ndetse akaba afite imyaka 26 y'amavuko.

 



Source : https://yegob.rw/iki-nicyo-bita-kubika-ubwoba-mu-ba-rayon-umukino-wambere-apr-fc-ikinnye-ifite-abanyamahanga-mudahusha-wayo-ateye-ubwoba-amakipe-yose-yo-mu-rwanda-aterekamo-hatirike/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)