Ikipe Rayon Sports yagombaga gukina nayo kuri Rayon Day yamaze guhinduka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe Rayon Sports yagombaga gukina nayo kuri Rayon Day yamaze guhinduka

Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina n'ikipe ya Loto-popo FC yo mu gihugu cya Benin ntabwo icyije.

Ku munsi w'ejo hashize ku isaha ya saa tatu z'ijoro nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara ko izakina na Loto-popo FC ariko kugeza ubu ni uko iyi kipe itakije ariko ntampamvu irashyirwa ahagaragara.

Nyuma yo kumenya ibi YEGOB twamenye ko ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'Igikundiro (Rayon Day) izakina n'ikipe ya Police FC yo mu gihugu cya Kenya yasoje umwaka ushize iri ku mwanya wa gatatu.

Harabura iminsi igera kuri 4 kugirango ikipe ya Rayon Sports ikore Ibirori Rayon Day, biba ngaruka mwaka yerekana abakinnyi bashya iyi kipe yaguze ndetse nabo isanganwe ariko izakoresha umwaka utaha w'imikino.

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-rayon-sports-yagombaga-gukina-nayo-kuri-rayon-day-yamaze-guhinduka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)