Ikipe ya APR FC iguye munsi y'urugo benshi bataha bemeza ko Thierry Froger akwiye kwirukanwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC iguye munsi y'urugo benshi bataha bemeza ko Thierry Froger akwiye kwirukanwa

Ikipe ya APR FC inganyije na Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia igitego kimwe Kuri kimwe.

Umukino waranzwe no kwiharira umupira kwa APR FC ariko mu gice cya mbere ikipe ya Gaadiidka FC ibona igitego rugikubita ariko Ntabwo yakomeje kwihagararaho.

Mu gice cya kabiri n'ubundi ikipe ya APR FC yagarutse ifite imbaraga nyinshi cyane ari nako ihanahana umupira mu minota ya nyuma yahise ibona igitego gitsinzwe na Victor Mbaoma itagize icyo yerekana mu mukino wose.

APR FC benshi bibazaga umubare w'ibitego igomba gutsinda umukino uza kurangira ari igitego 1-1 ariko umutoza Thierry Froger yerekana ko ntakintu azageza kuri iyi kipe ahubwo yasezererwa hakiri kare.

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-iguye-munsi-yurugo-benshi-bataha-bemeza-ko-thierry-froger-akwiye-kwirukanwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)