Ikipe ya APR FC yafashije abafana benshi bari bafite akababaro ko kutazareba umukino bafitanye na Mukura Victory Sports nyuma yo kugura amatike yo kureba uwa Kiyovu Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yafashije abafana benshi bari bafite akababaro ko kutazareba umukino bafitanye na Mukura Victory Sports nyuma yo kugura amatike yo kureba uwa Kiyovu Sports

Ikipe ya APR FC yagombaga gukina umukino n'ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa gatandatu, none izakina n'ikipe ya Mukura Victory Sports i Huye.

APR FC yari yatumiye ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yaramaze no gutangaza ibiciro ku bafana bagomba kureba umukino ariko ukaba wamaze guhindurwa igitaraganya hemezwa ko iyi kipe izakina na Mukura Victory Sports irimo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho.

Mu itangazo ikipe ya APR FC yashyize ahagaragara yamenyesheje abafana ko itagikinnye n'ikipe ya Kiyovu Sports ndetse inamenyesha abafana ko umuntu wari wamaze kugura itike yo kureba Kiyovu Sports yemerewe kuzajya kureba umukino wa Mukura Victory Sports.

Abafana bari bababajwe no kuba ikipe ya APR FC ihinduye umukino kandi bari bamaze kumwishyura gusa kuba hakozwe iki gikorwa bisa nko kuborohereza nubwo kugera i Huye bikomeye kuruta Bugesera bari buzarebera uyu bakinnye na Kiyovu Sports.

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-yafashije-abafana-benshi-bari-bafite-akababaro-ko-kutazareba-umukino-bafitanye-na-mukura-victory-sports-nyuma-yo-kugura-amatike-yo-kureba-uwa-kiyovu-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)