Ikipe ya APR FC yirwanyeho itsinda mu buryo bwemeje buri wese
Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z'amanwa, waberaga kuri Kigali Pelé Stadium urangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-0 ikipe ya Gaadiidka FC.
Wari umukino mwiza watangiye ikipe ya APR FC yataka cyane ariko Gaadiidka FC ikanyuzamo nayo ikataka cyane izamu rya APR FC kugeza aho igice cya mbere cyarangiye nayo benshi bayiha amahirwe yo gutsinda ariko nyibyaza kuyihira.
Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yagarutse ubona ko ibiganiro bagiranye n'umutoza Thierry Froger bishobora kugira umumaro ukomeye cyane. Igice cya kabiri cyigitangira APR FC yahise ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Apam Assongwe.
Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda yataka cyane ndetse na Gaadiidka FC inyuzamo, APR FC mu minota ya nyuma isoza umukino yahise ibona ikindi gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye. Mu minota 5 y'inyongera Gaadiidka FC yaje kubona uburyo bukomeye ariko umupira ukubita ipoto niwajya mu izamu umukino urangira ari ibitego 2-0, igiteranyo kiba ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Â
Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-yirwanyeho-itsinda-mu-buryo-bwemeje-buri-wese/