Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona uzayihuza n'ikipe ya Gorilla Fc - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yo kwitegura ikipe ya Gorilla Fc mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'icyiro cyambere hano mu Rwanda.

Muri iki gitondo iyi kipe ikaba yakoze imyitozo ndetse ikaba ifite indi myitozo k'umugoroba, iyi myitozo yose ikaba iri kubera kuri Skol stadium aho bakunze kwita mu Nzove.

Uyumukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023.
Ni nyuma y'uko yitwaye neza mu mukino ubanza aho yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 ikaba ikataje mu kwitegura n'ikipe ya Gorilla Fc.



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ikomeje-kwitegura-umukino-wumunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-uzayihuza-nikipe-ya-gorilla-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)