Ikipe ya Rayon Sports ikubiswe inshyi ku munsi watangiye bishimiye cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports ikubiswe inshyi ku munsi watangiye bishimiye cyane

Ni umukino watangiye ikipe zombi ubona ko zishaka ibitego ariko zikajya zigenda zihusha uburyo bumwe na bumwe bwabaga bwabazwe.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa ariko umukino ubona ko ufunguye ariko kubera abataka b'amakipe yombi gutsinda bikananirana.

Mu gice cya kabiri cyatangiye ubona ko abakinnyi ba Rayon Sports basinziriye cyane, ikipe ya Police iza kufatirana ayo mahirwe ihita ibona igitego cya mbere mu minota ya mbere y'igice cya kabiri gitsinzwe na Kenneth Muguna.

Rayon Sports yaje gusimbuza ishyira mu kibuga abakinnyi baheruka gusinyishwa barimo Luvumbu, Mvuyekure ndetse n'abandi bakomeye ariko n'ubundi umukino urangira Police FC ya Kenya itsinze igitego 1-0.

 

 

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ikubiswe-inshyi-ku-munsi-watangiye-bishimiye-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)