Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kutarekura umukinnyi wayo kubera bamwe mu bayobozi batarimo kwifuza kumubona akinira indi kipe hano mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kutarekura umukinnyi wayo kubera bamwe mu bayobozi batarimo kwifuza kumubona akinira indi kipe hano mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ntibashaka kurekura umwe mu bakinnyi byavugwaga ko agiye kurekurwa akajya mu yindi kipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Byavugwaga ko rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Moussa Essenu agiye kwerekeza mu ikipe ya Etoile de L'est dore ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwamaze kumusaba muri Rayon Sports ariko amakuru twamenye ni uko atazapfa kiyisohokamo.

Impamvu uyu rutahizamu ashobora kuguma muri Rayon Sports ni uko ngo hari abayobozi b'iyi kipe badashaka kumurekura ngo ahubwo yakongererwa amasezerano akajya aba umusimbura wa Charles Bbaale ntihagire undi rutahizamu usinyishwa.

Umukinnyi wari ugiye gutuma Moussa Essenu asohoka muri Rayon Sports ni rutahizamu mushya witwa Gnamien mohaye Yvan ariko ngo abatoza babonye ntakirimo vuba arongera yerekeza iwabo aho yakinaga.

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yafashe-umwanzuro-wo-kutarekura-umukinnyi-wayo-kubera-bamwe-mu-bayobozi-batarimo-kwifuza-kumubona-akinira-indi-kipe-hano-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)