Ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n'umukinnyi w'umunyamahanga ukomeye cyane uzaba asimbuye Bigirimana Abedi wigize ikitabashwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n'umukinnyi w'umunyamahanga ukomeye cyane uzaba asimbuye Bigirimana Abedi wigeze ikitabashwa

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ifite ikibazo gikomeye mu kibuga hagati yamaze kurangizanya n'umukinnyi ukomeye w'umurundi uteye ubwoba.

Ku munsi w'ejo nibwo Umurundi witwa Mvuyekure Emmanuel umaze igihe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ukina mu kibuga hagati azaba ageze hano mu Rwanda. Uyu mukinnyi ikintu azwiho ni ugutindana umupira, gutanga pase zivamo ibitego ndetse no kuyobora abandi mu kibuga.

Emmanuel Mvuyekure yakiniraga ikipe ya KMC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse yari amaze imyaka ibiri ari Kapiteni wayo. Uyu mugabo yakiniye ikipe ya AZAM FC, Mbao FC ndetse n'izindi kipe zikomeye.

Ikipe ya Rayon Sports yanamaze gutangaza kumugaragaro ko yamaze kongerera amasezerano Heritier Luvumbu Nzinga ndetse ikaba yamaze kurangizanya na Kalisa Rashid wakiniraga AS Kigali.

 

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kurangizanya-numukinnyi-wumunyamahanga-ukomeye-cyane-uzaba-asimbuye-bigirimana-abedi-wigeze-ikitabashwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)