Ikipe y'icyumweru ku mugabane w'Uburayi! PSG,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyatunguranye ni uko muri iyi kipe hatagaragayemo ibyamamare nka Erling Haaland, Robert Lewandwski, Vinicius Junior, Harry Kane, Andre Onana, Mohammed Salah, Alexis Mc Allister, Harry Maguire n'abandi. 

Abakinnyi batowe n'urubuga Frashscore.com 

1. Stole Dimitrievisk (Rayo Vallecano)

2. Alfonso Davies ( Bayern Munich)

3. Ivan Marcano (Porto)

4. Ethan Pinnock (Brentford)

5. Stenzel Pascal (Stuttgart)

6. Adrien Rabiot (Juventus)

7. Eduard Loewn(Saint Luis City)

8. Luis Rioja (Alavez)

9. Jude Bellingham (Real Madrid)

10. Solly March( Brighton and Hove Alibions)

11. Luuk De Jong ( PSV Eindhoven)

Stole Dimitrievisk ni umuzamu wa Rayo Vallecano waje kuri uru rutonde. Impamvu yajeho amaze imikino ibiri ya ya LaLiga Santander atinjizwa igitego. Uyu muzamu ukomoka muri Macedonia y'amajyaruguru, yifuzwaga na FC Sevilla maze yanga kuyijyamo kuko ntabwo yari azi neza ko azabona umwanya ubanza mu kibuga kandi Sevilla ifite na Yasin Bono ukomoka muri Morocco.

Myugaruro ukomoka muri Canada akaba akinira Bayern Munich, Alfonso Davies ntagitunguranye kuba yaza kuri uru rutonde, dore ko ubu ariwe nimero Gatatu isi ifite. Kuri uyu wa Gatanu ubwo shampiyona y'u Budage yatangiraga, ikipe ye yatsinze ibitego bine.

Ivan Marcano yaje kuri uru rutonde nyuma y'uko ikipe ye yitwaye neza muri iyi Weekend ubwo  Porto yatsinze Farense ibitego bibiri kuri kimwe. Igitangaje ni uko muri English Premier League amakipe nka Man City, Arsenal, Liverpool, yabonye amanota atatu, nta mukinnyi n'umwe muri ayo makipe wagaragaye kuri uru rutonde.

Brighton and Hove Alibions ifitemo Solly March mu gihe Brentford ifite Ethan Pinnock. Kuri uru rutonde amakipe akomeye yahagarariwemo ni Real Madrid ifitemo Jude Bellingham, Juventus na Adrien Rabiot, Bayern Munich na Alfonso Davies.


Solly March wa Brighton and Hove Alibions ahagaze neza


Ethan Pinnock wa Brentford ari mu bakinnyi beza i Burayi


Adrien Rabiot wa Juventus mu bakinnyi 11 beza


Jude Bellingham wa Real Madrid akomeje kubica bigacika


Alfonso Davieswa Bayern Munich yazengereje amakipe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133498/ikipe-yicyumweru-ku-mugabane-wuburayi-133498.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)