Ikipe y'igihugu y'u Rwanda nyuma yo gutandukana n'umutoza Carlos Alos Ferrer ukomoka mu gihugu cya Esipanye yamaze guha akazi umutoza mushya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nibwo umutoza Carlos Alos Ferrer yatangaje ko ashimira abantu bose babanye nawe neza hano mu Rwanda mu gihe kingana n'umwaka n'amezi 3.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yamaze guhabwa by'agateganyo Gerard Buscher ushinzwe tekenike mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda.
Carlos Alos Ferrer nyuma yo gutangaza ko asezeye abanyarwanda byahise byemezwa ko yamaze kurangizanya n'ikipe y'igihugu ya Belarus yo kumugabane w'iburayi.
Â
Â
Â