Iminsi y'igisambo ni 40 koko ! Umugore n'umugabo bigize ibisambo ruharwa bafashwe bari mu kazi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwuga wabo! Umugore n'umugabo bigize ibisambo ruharwa bafatiwe mu cyuho bari kwiba.

Mu Karere ka Nyamasheke, Abajura bafashwe nyuma yo kuzengereza abaturage babiba amatungo ndetse n'ibindi bikoresho bakoresha.

Mu ijoro rya taliki ya 8 rishyira taliki ya 9 ahagana mu ma saa saba z'ijoro umugabo uzwi nka Gad n'umugore uzwi nka Francine bo mu karere ka Nyamasheke bibye ihene 2 ndetse n'imashini zidoda 3.

Bagiye mu mudugudu wa Kabare biba ihene ebyiri bajya no mu Gishugi batobora inzu naho bahiba imashini 3 zidoda imyenda. Gusa ku bwamahirwe menshi y'abaturage, ibi bisambo byafashwe n'inzego z'umutekano.

Abaturage bakomeza gutaka cyane bavuga ko ubujura bw'amatungo bumeze nabi muri kariya gace.

Abakekwaho ubujura ni abo mu Murenge wa Shangi, Akagari ka Nyamugali bajyanwe kuri RIB.

 

 



Source : https://yegob.rw/iminsi-yigisambo-ni-40-koko-umugore-numugabo-bigize-ibisambo-ruharwa-bafashwe-bari-mu-kazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)