Impinduka kuri Rayon Sports Day izagurishwaho itike y'ibihumbi 100 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amasaha make Rayon Sports itangaje ko izakina na Loto-Popo FC yo muri Benin kuri Rayon Day 2023, iyi kipe yatangaje ko izakina na Kenya Police FC.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Mbere nibwo iyi kipe yatangaje ko kuri "Rayon Sports Day" izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24 izakina na Loto-Popo FC yo muri Benin.

Uyu munsi nibwo yemeje ko iyi kipe itakije mu Rwanda ahubwo bazakina na Kenya Police FC.

Bivugwa ko iyi kipe yabuze amatike y'indege igahita isimbuzwa Kenya Police izagera mu Rwanda ku wa Kane ni mu gihe umukino uzaba ku wa Gatandatu.

Kwinjira kuri uyu munsi, ni ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ahatwikiriye ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw muri VIP n'ibihumbi 100 Frw muri VVIP.

Uzahitamo kugura itike ku munsi w'ibirori azatanga ibihumbi 7 Frw ku hasanzwe, ibihumbi 15 Frw ahatwikiriye ndetse n'ibihumbi 40 Frw muri VIP. Mu myanya y'ibihumbi 100 Frw, ibiciro bizakomeza kuba bimwe.

Rayon Day 2023 yajemo impinduka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-kuri-rayon-sports-day-izagurishwaho-itike-y-ibihumbi-100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)