Imvano ya Boyz II Men, izina ryuje ibigwi rit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tsinda ryarakunzwe karahava kuva mu myaka irenga 40 ishize. Amateka n'ibigwi byabo bihera mu Mujyi wa Philadelphia aho batangiriye bigizwemo uruhare na Nathan Morris ndetse na Marc Nelson batangiye baririmbana biga mu mashuri yisumbuye.

Nyuma bihurije hamwe bashinga itsinda bongeramo Wanya Morris ndetse na Shawn Stockman. Bari kumwe bakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye, kandi bagurishije kopi za Album zirenga Miliyoni 60, bituma baca agahigo ko kuba itsinda rya mbere ku isi ryabashije kugurisha izi kopi za Album.

Mu 1991 iri tsinda ryasohoye album ya mbere bise "Cooleyhighharmony", ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n'inzu ya Michael Bivins.

Iyi album yisanzuye ku isoko iragurwa biturutse ku ndirimbo nka 'End of the Road' yabubakiye izina. Iyi ndirimbo yamaze ibyumweru 13 iyoboye urutonde rwa Billboard Hot 100.

Yakuyeho agahigo kari gafitwe n'indirimbo ya Elvis Presley. Byagezeho hagurishwa kopi Miliyoni 100 z'iyi album, bihesha Boyz II Men kwegukana Grammy Awards nk'itsinda ritanga icyizere mu muziki.

Mu 1994, iri tsinda ryasohoye album bise "II" iriho indirimbo nka "I'II Make Love to you", "On Bended Knee", "Water Runs Dry" n'izindi zatumye iyi album ikundwa cyane kubera ko yubakiye ku njyana ya R&B.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine iyi album yaguzweho kopi Miliyoni 12, bituma iba album ya mbere ku Isi y'ibihe byose yagurishijwe cyane.

Iri tsinda byarenze gukora umuziki, ahubwo banakina muri filime nka "Lethal Weapon 4", "Soul Men" n'izindi. Basanzwe bafite inyubako mu Mujyi wa Las Vegas bagiye bakorera ibitaramo by'amateka, kuko amatike yagiye ashira bakibitangaza.

Mu 2000 iri tsinda ryubatse inzu yakira urubyiruko n'abandi bari mu mibereho mibi, bakafasha kubona icyo kurya, kwiga, ubujyanama n'ibindi bibafasha kugaruka mu buzima.

Bamaze kwegukana Grammy Awards enye ndetse na Hollywood Walk of Fame. Urugendo rw'abo rw'umuziki rwatinyuye benshi mu bahanzi bakora umuziki muri iki gihe.

Kuva mu myaka ya 1990 iri tsinda ryubakiye ku majwi azira amakaraza, kandi bashyize hanze indirimbo z'umudiho wa Rythm and Blues.


Imyaka irenze 40 bari mu muziki, kandi ibihangano by'abo biracyafite icyanga

Rigizwe na Nathana Bartholomew [Nathan Morris] wavutse ku wa 18 Kamena 1971 mu Mujyi wa Pennsylvania, Michael Sean McCary [Michael Mcary] wavutse ku wa 16 Ukuboza 1971 avukira mu Mujyi wa Pennsylvania;

Shawn Patrick Stockman [Shawn Stockman] wavutse ku wa 26 Nzeri 1972 muri Philadelphia ndetse na Wanyá Jermaine Morris [Wanya Morris] wavukiye muri Pennsylvania ku wa 29 Nyakanga 1973.

Inyandiko zimwe zigaragaza ko aba bagabo bose bakuriye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Philadelphia ari inshuti nyuma baza kwihuriza hamwe bakimara gusoza amasomo mu mashuri yisumbuye. Bombi bize umuziki ndetse no gukoresha ijwi.

Mu 1997 basohoye Album 'Evolution' itarakunzwe cyane n'ubwo yariho indirimbo nka 'A Song for Mama'. Nyuma basohoye album 'Nathan Michael Shawn wanya yo mu 2000, mu 2002 basohoye album bise 'Full Circle'.

Mu 2003, McCary wari mu bagize iri tsinda yarivuyemo kubera ibibazo by'ubuzima. Bagenzi be bakomeza urugendo rw'ibitaramo, kandi bashyira hanze nka 'Throwback' yo mu 2004 iriho indirimbo zakunzwe, n'aho mu 2007 basohoye album nka 'The Remedy'.

Bamaze igihe badasohora album, nyuma mu 2011 basohoye album bise 'Twenty', mu 2014 basohora iyo bise 'Collide' n'aho mu 2017 basohoye 'Under the Streetlight'.

Iri tsinda ryigeze kuvuga ko bahisemo kwitwa 'Boyz To Men' kubera gukunda indirimbo y'itsinda New Edition bise 'Boys To Men' yakunzwe mu buryo bukomeye.

Hari inyandiko zivuga ko iri tsinda ryatangiye umuziki ryitwa Unique Attraction, bamaze gukunda iriya ndirimbo bahitamo kwitwa 'Boyz II Men'.

Bashimangiye uyu mwanzuro nyuma yo guhura na Bell Biv Devoe ndetse na Michael Bivins bari bagize itsinda New Edition nyuma y'igitaramo bahuriyemo.

Bivins utuganya indirimbo za Boyz II Men mu buryo bw'amajwi yigeze kubwira Ikinyamakuru Phillymag ko gukundwa kw'iri tsinda atari ibintu byizanye.

Yavuze ko umunsi wa mbere ahura n'abo bamubwiye intego bafite n'aho bashakaga kuganisha umuziki w'abo, kuva icyo gihe baranzika.

Ati 'Abasore bane bashakaga gukora umuziki. Baza kundeba. Ndababaza nti mwitwa bande, barambwira ngo bitwa 'Boyz II Men' urumva icyo nshaka kuvuga. Ndavuga nti reka tubikore. None reba ibyo bari gukora.'

Kwinjira gitaramo bagiye gukorera i Kigali ni ibihumbi 100Frw mu myanya yiswe 'Diamond', mu myanya yiswe 'Gold' ni 75,000Frw na 50,000Frw mu myanya yiswe 'Silver'. Birashoboka ko ari bo ba mbere bagiye gukorera i Kigali igitaramo gihenze.

Uhereye ibumoso abagize itsinda Boyz II Men: Nathan Morris, Wanya Morris ndetse na Shawn Stockman/Ifoto ya Get Images yo mu 2019
Boyz II Men babitse mu kabati Grammy Awards enye, American Music Awards icyenda, MTV Video Music eshanu n'ibindi
Iri tsinda ryamamaye mu myaka ya 1990 ariko ryashinzwe mu 1988. Indirimbo z'abo zatanze ibyishimo ku mubare munini w'abatuye Isi kandi zunga benshi 

Mu rugendo rw'abo rw'umuziki bakoranye n'abahanzi b'ibikomerezwa ku Isi nka: Mariah Carey, Will Smith, nyakwigendera Michael Jackson, Patti Labelle n'abandi


Indirimbo yabo 'Motownphilly' yarakunzwe kugeza ubwo Alanis Morissette, Blackstreet ndetse n'umuraperi Dr. Dre bayisubiyemo 

Mu 2003 McCary yavuye muri Boyz II Men asimburwa n'umucuranzi wa gitari base Eric Nicholson, mu 2007 nawe yavuyemo asimburwa na Joseph 'Jo Jo' McReyonolds nawe waje kuvamo mu 2011 

Iri tsinda ryubatse ibigwi mu ndirimbo nka 'End Of The Road',  'I'll Make Love To You'

Uhereye ibumoso: Shawn Stockman, Wanyá Morris, Michael McCary na Nathan Morris mu 1990 


Boyz II Men bategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2023 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ' A SONG FOR MAMA' YA BOYZ II MEN

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'END OF THE ROAD' YA BOYZ TO MEN

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133200/imvano-ya-boyz-ii-men-izina-ryuje-ibigwi-ritegerejwe-i-kigali-mu-gitaramo-gikosha-amafoto-133200.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)