Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri Manda  ya Gatatu ya Perezida Kagame Paul, itaraturutse mu gushaka kwe, ahubwo yavuye mu baturage bandikiye Inteko Ishinga Amategeko amabaruwa miliyoni eshanu, basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa. Ibyo murabizi uko byagenze, uhereye kuri wa mugore wo mu Burengerazuba wavuze ko Perezida Kagame natongera kwiyamamaza aziyahura.

Kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kwiyamamaza mu 2017, byaturutse ku Banyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Abanyarwanda batonze umurongo imbere y'Inteko Ishinga Amategeko bayisaba kuvugurura Itegeko Nshinga bagatora Perezida Kagame

Amaze kurahira, yafashe ijambo, abwira Abanyarwanda bari benshi, bamwikirizaga bati 'Muzehe wacu' ko ibiri kuba ari ibirori byabo. Yabasobanuriye ko icyizere bamugiriye atazagiterera inyoni.

Ati 'Ndagira ngo mbashimire by'umwihariko icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko ni icyizere mwifitiye ubwanyu n'ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera ni ishema ryinshi kuri njye.'

Magingo aya, imyaka itandatu iruzuye, harabura umwe ngo manda y'imyaka irindwi ya Perezida Kagame irangire. Muri iyo myaka ishize, ubuzima bw'abaturarwanda bwahindutse mu ngeri zose ndetse wa mugani ni ibintu biboneshwa amaso y'umubiri n'ay'umutima.

Ni imyaka yaranzwe no gukomeza gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, bwari kuri 92,5% mu 2017 ubu bukaba bugeze kuri 94,7%.

Iyi ni inkingi itanyeganyezwa ndetse murabyibuka hafi aha uko ikibazo cyo kwimika Umutware w'Abakono cyahagurukiwe ngo iyo ntambwe yari imaze guterwa idasubira inyuma cyangwa hakagira ikiyivangira.

Icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 66 mu 2017, ubu kigeze kuri 69.

Imibereho myiza y'Abanyarwanda muri iki gihe ni yo yatumye icyizere cyo kubaho cyiyongera

Muri iyo myaka ishize, ingengo y'imari yikubye inshuro zirenga ebyiri, iva kuri miliyari 2.094,9 Frw igera kuri 5.030,1 Frw. Ni ikinyuranyo kingana na miliyari 2.936 Frw.

Iterambere mu bukungu bw'abaturage naryo ntiryasigaye inyuma. Ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga, umuturage yari afite ubushobozi bwo kwinjiza 784$ ku mwaka. Mu mwaka wakurikiyeho, ayo mafaranga yarazamutse agera kuri 796$ mu 2018 na 837$ mu 2019.

Icyo gihe Icyorezo cya Covid-19 cyahise kiza nk'iya gatera, ibintu bisubira inyuma mu nzego zose. Mu 2020, Umunyarwanda yabarirwaga ko yinjiza 816$ ku mwaka, gusa ingamba zafashwe zo kurwanya Covid-19 zatumye mu 2021 byongera kujya mu buryo ku buryo icyo gihe yinjizaga 907$ ku mwaka.

Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, kigaragaza ko mu 2023, umuturage w'u Rwanda ageze ku bushobozi bwo kwinjiza nibura amadolari 970 ku mwaka.

Kimwe mu byo manda ya gatatu ya Perezida Kagame yibanzeho, ni uguhanga imirimo idashingiye ku buhinzi. Mu 2017, uru rwego ni rwo rwari ku isonga mu kugira uruhare mu musaruro mbumbe w'igihugu, rusimburwa n'inganda mu mwaka wakurikiyeho kugeza mu 2020 mbere serivisi zigaranzura inzego zose mu 2021.

Leta yashyize imbaraga mu buhinzi bugezweho aho henshi hifashishwa imashini mu kuhira bituma n'umusaruro wiyongera

Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi uratunganywa neza hanyuma ukoherezwa mu mahanga. Aha hari gufungwa imiteja ifite isoko rishyushye mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burayi

Ibikorwaremezo byashyizwe ku isonga

Ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga mu 2017, hari uturere tumwe na tumwe tutarangwagamo kaburimbo. Abagiye mu Majyepfo bibuka ivumbi ry'i Nyaruguru, ku buryo umuntu yakandagiraga rikamugera mu matwi!

Bibuka kandi iryari riri i Gisagara. Magingo aya, nta karere na kamwe katagerwamo na kaburimbo, yewe n'abari bamaze imyaka myinshi bayumva mu matangazo yabagezeho, ubu bayikandagizaho ibirenge byabo.

Imihanda ya kaburimbo ubu igeze ku bilometero 1645 ivuye kuri kilometero 1532 mu 2021. Mu 2017 iyo mihanda yareshyaga na kilometero 1305. Muri yo iyari ifite amatara yari kilometero 663 mu gihe umwaka ushize warangiye ari ku mihanda ireshya na kilometero 1565.

Imihanda yose yubakwa igomba gushyirwaho amatara kugira ngo irare icaniwe neza

Iya vuba iherutse kuzura irimo uwa Base -Rukomo ureshya na kilometero 51, Gisiza â€" Rubavu ureshya na kilometero, 20, Huye â€" Gisagara wa kilometero 13.6, Nyagatare â€" Karama ureshya na kilometero 30,19. Hari kandi na Bugesera â€" Kagasa â€" Batima wa kilometero 10,5.

Si ibi gusa ahubwo ibyiza biracyaza. Mu minsi mike, haruzura umuhanda wa Huye â€" Kibeho [66 km], uwa Nyagatare â€" Rukomo [73 km], Bugesera â€" Nyanza [66.5 km] ndetse mu Mujyi wa Kigali naho hari kubakwa ireshya na kilometero 282.

Iyari isanzwe na yo ubu yaravuguruwe, kujya Kagitumba â€" Kayonza â€" Rusumo umuntu aba agenda nta binogo mu ntera ya kilometero 208, uwa Huye â€" Kitabi wa kilometero 53 naho ni uko, Sonatubes â€" Gahanga â€" Akagera ureshya kilometero 12 hamwe n'uwa Rubengera â€" Rambura, ureshya na kilometero 15,5.

Ibyambu na byo biri kubakwa amanywa n'ijoro. Muri ibyo harimo icya Rubavu, Karongi na Rusizi.

Amazi na yo ntiyasigaye kuko hubatswe inganda nshya zirimo uwa Kanzenze rutanga meterokibe 40.000 ku munsi, urwa Gihira rwa 15,000 ku munsi, Nyankora i Kayonza rutanga meterokibe 19.000 ku munsi.

Kugeza mu 2022, ingo 82,3% zagerwagaho n'amazi meza.

Ibitaro na byo byashyizwe mu bigomba kwitabwaho. Ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga, ibitaro bya Munini, Gatunda, Gatonde, Nyabikenke, ibyo gufasha abagore bagiye kubyara by'i Kabgayi byose byari mu mishinga. Ubu inzozi zabaye impamo bikomeje kugira uruhare mu kurengera abaturarwanda.

Imidugudu ya Munini na Kivugiza; uwa Horezo, Karama, Kinigi, Gishuro na yo ubu ituje abaturage benshi bari mu manegeka.

Buri mwaka ku munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu igezweho yubakiwe abatishoboye. Uyu ni uwa Karama watashywe mu 2019

Abatishoboye basigaye batuzwa mu midugudu igezweho. Uyu ni uwatujwemo abaturage bo mu Kinigi mu Karere ka Musanze

Ibitaro bya Munini byaruzuye. Abaturage babisabye Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga

Hagati aho, Ikibuga cy'Indege cya Bugesera na cyo imirimo irarimbanyije aho bukera ejo bundi aha turagitaha, mu gihe icya Kanombe n'icya Kamembe byavuguruwe.

Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, na yo ni uko kuko yagutse bigaragara, igura indege nshya zirimo n'iy'imizigo. Ikomeje kwagura kandi ingendo ku migabane itandukanye nko mu Burayi (Paris), mu minsi mike itegerejwe muri Amerika.

RwandAir imaze kuba ikirango cy'u Rwanda mu bukerarugendo ndetse uko imyaka yicuma irushaho kwagukira mu byerekezo bitandukanye ku Isi

Hagati aho kandi, imirimo yo kubaka Stade Amahoro irarimbanyije mu gihe Stade ya Nyamirambo yavuguruwe ndetse ihabwa n'izina rishya [Kigali Pelé Stadium]. Stade ya Huye na yo yagizwe nshya, ishyirwa ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwakomeje kandi kuba igicumbi cy'inama zikomeye, ruherutse kwakira iy'iy'Inteko Rusange ya FIFA yaje ikorera mu ngata CHOGM.

Rwakiriye kandi amarushanwa atandukanye [Tour du Rwanda, CAV, Beach Volley World Tour, Ironman, BAL n'andi. Ubu Siporo yabaye umuco mu Baturarwanda kuko bayikora kabiri mu kwezi mu gihugu hose.

Inama ihuza Abakuru b'Ibihugu biri mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM, yabereye i Kigali muri Kamena 2022

Ku wa 16 Werurwe 2023, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inama y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) yanabereyemo amatora aho Gianni Infantino yatorewe indi manda izarangira mu 2027

BK Arena yari yarimbishijwe byihariye. Iyi nama ya FIFA yinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 10 Frw

Amashanyarazi ntakibona umugabo ngo asibe undi

Kugera mu 2000, muri Kigali nk'Umurwa Mukuru 38,7% by'abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59.2% by'abaturage bakoreshaga itara ry'ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y'ijoro, 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% na bo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% ari bo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz, ni yo REG ya none.

Mu 2021 abafite amashanyarazi mu Rwanda bari 71% bavuye kuri 34,4% bariho mu 2017. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera kuri 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

Ubu amashanyarazi ahari angana na MW 311. Zimwe mu nganda zatumye yiyongera harimo urwa Gisagara rukoresha Nyiramugengeri rufite ubushobozi bwa MW 17.

Hari ibigomba gukomeza gukorwa

Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nta n'umwe ushobora kubirenza ingohe. Gusa hari bimwe bigikeneye gushyirwaho umwotso. Bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, ubushomeri bwabaye bwinshi mu rubyiruko kurusha uko byari bimeze mbere.

Ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022 byerekana ko miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, bagera kuri 60% by'abaturage bose b'igihugu. Aba ni abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru.

Muri abo abafite akazi ni 45,9%. Ku rwego rw'Igihugu urubyiruko rungana na 40% [bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30] ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri.

Usibye ubushomeri, abaturarwanda banyotewe kubona urwego rwo gutwara abantu n'ibintu rukora neza, uburezi bufite ireme n'igabanuka ry'abana bata ishuri.

Amwe mu mafoto y'ingenzi yaranze irahira rya Perezida Kagame

Perezida Kagame yabanje gusuhuza ibihumbi by'abaturage bari bateraniye muri Stade Amahoro

Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi. Yari agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame

Itorero ry'Igihugu Urukerereza ni ryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango

Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro

Prof. Sam Rugege wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ubwo yashyikirizaga Perezida Paul Kagame ibendera ry'igihugu

Muri uyu muhango inzego z'umutekano zari zabukereye mu karasisi karyoheye ijisho

Kuri uyu munsi, ibihumbi by'abaturage byari biteraniye muri Stade Amahoro ahabereye igikorwa cyo kurahira kwa Perezida Kagame

Imyaka itandatu ya manda ya Perezida Kagame yabaye amata yabyaye amavuta

Ku itariki nk'iyi mu 2017, ni bwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi

U Rwanda rusigaye ari intangarugero mu kurengera ibinyabuzima, rwo rwanabibyajemo amafaranga binyuze mu bukerarugendo

Mu gihe mu myaka ya mbere wasangaga amashyamba yangizwa, ubu si ko bimeze. Arabungabungwa mu kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyatangiye gukoresha drones mu kugeza amaraso ku mavuriro

Muri gahunda y'igihugu yo kurwanya imirire mibi, abana bahabwa amata ku mashuri yiyongera ku ifunguro rya saa sita babona

Inganda zitunganya umusaruro w'ubuhinzi zimaze kuba nyinshi mu gihugu, intego ni uko nibura muri buri karere habonekamo uruganda. Uru rutunganya ibigori, ruherereye mu Karere ka Nyagatare

Radisson Blu Hotel and Kigali Convention Centre ni kimwe mu bikorwaremezo bikomeye u Rwanda rwimakaje mu rugendo rwo kuba igicumbi cy'ubukerarugendo

Kivu Marina Bay ni yo hoteli ifite inyenyeri nyinshi [enye] mu Karere ka Rusizi. Ni ikimenyetso cy'uko iterambere ritari mu Mujyi wa Kigali gusa

Icyizere Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame kiri ku rwego rwo hejuru

Ntiyigeze atererana Abanyarwanda baba mu mahanga. Aha hari muri Rwanda Day yabereye mu Budage mu 2019

Umuriro w'amashanyarazi ntukiri uw'abifite gusa nk'uko byahoze mbere. Iyi foto yerekana uko Umujyi wa Kigali urara ucaniwe ijoro ryose

Kigali Arena yahinduriwe izina yitwa BK Arena ni umwe mu mishinga yakozwe mu myaka itandatu Perezida Kagame amaze ayobora u Rwanda muri Manda ye ya Gatatu

Ivomo: Igihe.rw

The post Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imyaka-6-muri-7-ya-manda-ya-perezida-kagame-paul-irirenze-ibyagezweho-ni-byinshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyaka-6-muri-7-ya-manda-ya-perezida-kagame-paul-irirenze-ibyagezweho-ni-byinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)