Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, mu muhango wabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.
Umushinga wa Giants of Africa urizihiza imyaka 20 umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.
Iri serukiramuco rigiye kumara iminsi irindwi. Aho abaryitabiriye bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n'inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino wakijije benshi mu bo wahiriye.
Umuhango wo gutangiza iri serukiramuco wasojwe n'igitaramo gikomeye cya Diamond, ni nyuma y'imyaka itanu yari ishize afite amashyushyu yo gutaramira i Kigali.
Iri serukiramuco ryafunguwe n'ibirori by'imyirekano byakozwe n'urubyiruko ruhagarariye ibihugu by'abo bitabiriye iri serukiramuco; yaba abo muri Uganda, Kenya, Tanzania, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Marocco n'ahandi.
Ibi birori byakuriwe no gususurutswa n'umuhanzi Massamba Intore winjiriye mu ndirimbo ye yise 'Kanjongera' ari kumwe n'abasore babiri b'intore babyinnye Kinyarwanda ubundi batanga ibyishimo ku bari bakuriye uyu muhango imbona nkubone.
Massamba yasubiye mu rwambariro agaruka ari kumwe na Sherrie Silver maze aririmba indirimbo zirimo 'Nzajyinama nande', 'Uzaze urebe' ndetse na 'Dimba hasi'.
Sherrie Silver ari kumwe n'urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye babyinnye izi ndirimbo, ariko banyuzamo babyina n'indirimbo zitandukanye zirimo nka 'Who is your guy ' ya Tiwa Savage na Spyro, bakina umukino yabatoje ugaragaza umuco w'ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Uyu mukobwa usanzwe ubarizwa mu Bwongereza yagiye ahindura imyenda uko yabaga asanze ababyinnyi b'igihugu cyabaga kigezeho mu kwerekana imbyino.
Massamba yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima Umuryango Giants of Africa wamuhaye amahirwe yo kuririmba muri iri serukiramuco rikomeye ku Isi.
Ni mu gihe Sherrie Silver yari amaze iminsi ateguza abakunzi be ko azabereka ibintu byiza.
Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga, wegukanye ibihembo bikomeye ku Isi birimo MTV Award n'ibindi. Asanzwe ari Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD), cyita ku rubyiruko rwo mu cyaro.
Mu gihe cy'iminsi irindwi rigiye kumara riba, iserukiramuco rizaherekeza imikino ya 'Giants of Africa' rizarangwa n'ibikorwa by'imikino ya Basketball ndetse n'ibitaramo by'abanyamuziki barimo Davido, Tiwa Savage, Tyla ndetse na Bruce Melodie bazataramira ibihumbi by'urubyiruko rwo muri Afurika bakoraniye i Kigali.
Umunsi wa mbere w'iri serukiramuco waranzwe n'ibikorwa by'imyiyerekano y'ibihugu 16 bitandukanye byo muri Afurika byitabiriye iyi mikino y'urubyiruko rwiyumvamo impano yo gukina umukino wa Basketball, ufite abakunzi benshi ku Isi.
Muri Gashyantare 2023, Masai Ujiri washinze Giants of Africa yavuze ko imyaka 20 ishize ari urugendo rutoroshye, ariko kandi bafite icyizere cy'aho bagana.
Ati 'Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants of Africa ari heza.'
'Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu gusobanukirwa inshingano z'ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.'Â
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro iserukiramuco ry'umuryango 'Giants of Africa' bizihiza imyaka 20Â
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Masai Ujiri n'umufasha we mu gutangiza iri serukiramucoÂ
Ibihugu 16 byitabiriye 'Giants of Africa' iri kubera i Kigali Â
Abanya-Nigeria bageze muri BK Arena ibintu birahinduka nyuma yo kubyina indirimbo zubakiye kuri Afrobeat
Abanya-Somalia bacanye umucyo muri ibi birori- babyina indirimbo z'iwabo
Abanya-Soudan y'Epfo ntibatanzwe muri iri serukiramuco
Akaruru k'ibyishimo n'amashyi y'urufaya yumvikanaga muri ibi birori by'akataraboneka-Â
Abanya-Mali ni uko baserutse!Â
Perezida Kagame yashimye Masai Ujiri [Uri uburyo bwe]Â
Minisitiri wa Siporo, Aurore yashimye Masai Ujiri ku bwo guteza imbere urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo
Abanya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baserutse mu ndirimbo zizwi muri kiriya gihugu
Abanya-Kenya baserutse mu myambaro ibasanisha n'aba-Masai
Ibihugu 16 bihagarariwe muri iri serukiramuco ryizihiza imyaka 20 ishizeÂ
Massamba Intore yaririmbye indirimbo eshanu, abakunzi ba gakondo bamufashaÂ
Sherrie Silver yari mu gikundi cy'ababyinnyi bo mu bihugu 16 biyerekanye muri BK Arena
Masai yavuze uburyo mu 2016, Perezida Kagame yamubajije icyo bisaba ngo inyubako nka Arena yubakwe
Masai Ujiri yahaye umwambaro Perezida Kagame nk'ikimenyetso cy'uko ari 'Igihangange'
Abanya-Nigerai binjiriye mu ndirimbo zikunzwe muri kiriya gihugu ibintu birahinduka
U Rwanda rwahagarariwe n'abasore n'inkumi bitwaje ibendera- Binjirira mu ndirimbo 'Pasadena' ya Christopher
Abasore n'inkumi bagiye baserukana amadarapo y'ibihugu by'abo ari nako babyina zimwe mu ndirimbo zo mu gihugu cyabo
Buri gihugu cyohereje urubyiruko rwiyerekanye mu myiyereko yabereye muri BK Arena