Indirimbo "Papaoutai" ya Stromae ufite inkomo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo imaze igihe k'ingana n'imyaka 10 ariko kugeza na n'ubu ikaba ikiri nshya mu matwi y'abantu bayumvise. Yasohotse abantu bamwe bakiri abana ariko nubwo haciye igihe kirekire iyo uyikinnye, bisa nk'aho itamaze n'igihe k'ingana n'imyaka 2 bitewe n'uburyo ibyinitse ndetse n'ubuhanga buyirimo bukururira buri wese kuyumva yanze akunze.

Aka gahigo uyu muhanzi yaciye, ni ibintu byishimiwe cyane n'abatura mu Rwanda bitewe nuko uyu muhanzi afite inkomoko muri iki gihugu cy'u Rwanda.

Indirimbo "Papaoutai" yaciye agahigo muri Africa

Stromae yavutse 12 Werurwe 1985 avukira mu Bubiligi ku mubyeyi (Papa) we ufite inkomoko mu Rwanda witwa Pierre Rutare ndetse na Mama we Miran Van Haver. Nyuma y'uko Se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Stromae yarezwe na Mama we kugeza akuze. 

Akiri muto, yakuze afite impano idasanzwe mu kuririmba cyane, akaba yarakoraga injyana ya Rap. Mu 2000 kugeza mu 2007 ntabwo yitwaga Stromae ahubwo yitwaga "Opsmaestro". Indirimbo ye "Papaoutai" aririmbamo ngo "Papa uri hehe", niyo yatumbagije ubwamamare bwe.

Iyi ndirimbo ya Stromae yaciye agahigo muri Afrika, ni yo ya mbere y'umuhanzi ukomoka mu Rwanda irebwe cyane kuko yarebwe na Miliyari. Ku mwanya wa kabiri mu z'abahanzi nyarwanda zarebwe cyane hakurikiraho "Slowly" ya Meddy imaze kurebwa na Miliyoni 81 kuri YouTube.

REBA INDIRIMBO YA STROMAE YUJUJE MILIYARI Y'ABAYIREBYE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133704/indirimbo-papaoutai-ya-stromae-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yaciye-agahigo-muri-africa-ko-kure-133704.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)