Injira ku isoko ryimbuga 10 zicuruza umuziki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 Basigaye babivuga neza bati'Isi yabaye nk'umudugudu' bitewe nuko bitakigoranye kumenya ibyabereye kure cyane.

 InyaRwanda.com yiyemeje kubashakira imbuga zifasha abahanzi mu gucuruza imiziki yabo, uko zikora ndetse n'uko zihemba.

1.    YouTube Music

Youtube ni urubuga rwa mbere rukoreshwa mu gusakaza amajwi n'amashusho (Audio&video).


Ubucuruzi bw'umuziki bwimukiye ku mbuga zitandukanye

Youtube yashinzwe muri 2005 n'abagabo batatu aribo Chad Hurley, Steve Chen na Jawed Karim bose babanje gukorera ikigo cya Paypal, nyuma bahavuye baje kwihuza bubaka urubuga rwa Youtube. Video ya mbere yagiye kuri Youtube ni iya Jawed Karim. Youtube yaje kugurwa n'ikigo cya Google muri 2006 angana na Miliyari 1.65$.

Kugeza kuri ubu ushaka kugura Youtube amafaranga wakwishyura ni Miliyari $23.89.

Ese YouTube ikora gute?

Hari ibisabwa kugira ngo ube wakwemererwa guhembwa kuri uru rubuga:

·Â Â Â Â Â  Kuba ufite abantu 500 bakurikirana ibikorwa byawe(subscribers)gusa mbere byari 1000.

·Â Â Â Â Â  Kuba ibikorwa byawe byararebwe n'ibura amasaha 4000 mu mwaka(watch hours)

·Â Â Â Â Â  Ikindi ni ukubahiriza amategeko yose yashyizweho na Youtube harimo: Kudashyiraho ibikorwa byashyizweho, kwirinda ivangura iryo ariryo ryose, kwirinda gushyiraho ibikorwa biharabika, kwirinda gushyiraho amashusho y'urukozasoni.

Ese YouTube ihemba gute?

Kugeza ubu nta mafaranga ahamye umuntu yapfa kumenya Youtube ihemba( nta ngano ihamye), gusa hano uhembwa bitewe n'uburyo ibikorwa byawe byarebwe ndetse n'abantu babirebye n'aho baherereye (Geographical Location), bakongera bakagendera ku hantu ibikorwa byawe byarebewe , urugero ni ukuvuga ko video yawe yarebwe n'abanyarwanda gusa, udashobora kuyibonamo amafaranga angana n'uko yaba yarebwe n'abantu bo muri Amerika, u Burayi na Canada. Impamvu ni uko ibigo byamamaza biba bikeneye abakiriya bari hafi yabyo(Targeted Customers).

Ubuyozi bwa Youtube buvuga ko iyo abantu bangana n'1000 barebye video yawe, ushobora kubona amafaranga ari hagati y'amadorali abiri n'ane n'ibice bitanu( $2-4.5) nubwo atari ihame. Hari igihe shene yawe iba yarasinziriye ibyo ushyizeho ntibikwinjirize nka shene iri mu kazi. Ibi bizaterwa n'uburyo video zawe zagiye zamamazwamo ndetse n'uburyo uri kureba video yawe yaretse izo ads zikarangira, ariko na none ntitwakwirengagiza ko aya mafaranga ashobora no kurenga bitewe n'impamvu tumaze kuvuga haruguru.

Youtube ihemba abantu bayikoresha rimwe mu kwezi ni ukuvuga ngo ni hagati y'itariki 21 na 26, umuntu ahembwa amafaranga afiteho cyangwa se yakoreye muri uko kwezi, nabwo akakira amafaranga kuva ku $100, bivuze ko ari munsi yayo batajya bayatanga, ni itegeko bisaba ngo ubanze ugeze kuri ayo mafaranga ubone guhembwa. Youtube iyo iguhembye nayo hari ayo isigarana gusa ariko ny'iri Channel niwe utwara 70% noneho bo bagasigarana 30% y'umusoro. Ariko rero abari muri Amerika n'u Burayi na Canada uyu musoro uragabanywa ukaba wanashiraho.

2.    Spotify

Spotify ni rumwe mu mbuga zikoreshwa mu gucururizaho imiziki, yashinzwe kuya 23 Mata 2006 ishingwa na Daniel Ek na Martin Lorentzon mu mujyi wa Luxembourg. Ni rumwe mu mbuga nini ku Isi zitanga ibijyanye n'imiziki.

Spotify ikora ite?

Spotify igufasha kugera ku ndirimbo nyinshi  aho waba uherereye hose ku Isi igihe cyose ufite Internet, ushobora kandi no kumanura( download) indirimbo, albums n'ibindi byinshi byo kumva igihe ubishakiye.

Kumvira indirimbo kuri spotify ni ubuntu igihe cyose ufite Internet, gusa ariko nk'izindi mbuga zose z'ubucuruzi naho haba hacaho amatangazo(ads) y'abafatanyabikorwa babo ba buri munsi baba bishyuye uru rubuga kugira ngo rubamamarize.

Niho uzaba uri kumva indirimbo ukajya kubona ukabona hajeho itangazo rifite nk'amasegonda 5 ry'amamaza ikintu runaka, cyangwa se ukazagenda ubibona muri Application ya spotify uzaba uri gukoresha.

 Abantu benshi bavuga ko kuba ari kumva indirimbo hagahita hacamo itangazo bibabangamira, gusa hari uburyo wakoresha wirinda aya matangaza aza akubangamira aribwo bwitwa 'Spotify Premium', ubu ni uburyo bwo kwishyura byibuze Amadolari 9.99 ku Kwezi($ 9.99/monthly), kugira ngo ubashe kumva indirimbo cyangwa kureba ibiganiro utabangamiwe n'amatangazo, ubu buryo kandi bwanagufasha kumanura( download) indirimbo ifite ubuziranenge( quality) wifuza.

Kugeza ubu spotify iza mu mbuga za mbere zikoreshwa cyane ku Isi mu gucururizaho imiziki. Kugeza kuri ubu uru rubuga rumaze kugera mu bihugu birenga 178 ku Isi. Kuva muri 2020, Spotify nibwo yagutse cyane birushijeho kuko ibihugu bisaga 85 byahise bitangira kuyikoresha ku Isi hose, byiyongera ku byari bisanzwe biyikoresha. Ubwo mbere ya 2017, Spotify yakoreshwaga mu bihugu 61. Naho hagati ya 2018 na 2021, uru rubuga rucuruza imiziki rwiyongereyeho ibihugu 117 ku Isi.

Ese spotify yishyura gute?

Abahanzi bakoresha Spotify bavuga ko narwo ari rumwe mu mbuga zishyura neza ku muntu rwahiriye ariko nabwo uhembwa bitewe n'uburyo indirimbo yawe yumviswe( streams),  ndetse n'igihugu urimo.

Kugeza kuri ubu kuri stream 1 umuhanzi abarirwa hagati ya $0.003 na $0.005,

Mu gihe kuri streams 1000 umuhanzi abarirwa hagati ya $2 kugeza kuri $4. Abahanzi bahiriwe na Spotify bahora bayirahira kuko yagutunga utiriwe ukora ibitaramo.


3.    Apple Music

Apple Music ni urubuga rucururizwaho indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Ni urubuga usangaho indirimbo nyinshi cyane aho waba uherereye hose. Yamuritswe ku itariki 30 Gicurai 2015 mu bihugu 100 ku Isi, ikaba yarakozwe n'uruganda rwitwa Apple inc rw'amatsinda atandukanye aribo Vanguard Group, BlackRock, inc. Nyuma yaho haje kuzamo n'abandi bafatanyabikorwa harimo Art Levinson, Tim Cook n'abandi. Ni urubuga rujya kumera nka Spotify.

Apple music ikora ite?

Uru rubuga ku muntu ugitangira kurukoresha (new user) ahabwa amezi 3 yo kurukoresha ku buntu nta kiguzi hanyuma yarangira akazajya yishyura $10.99 ku Kwezi.

Uru rubuga rukorana n'ibikoresho byakozwe n'uruganda rwa Apple, urugero, iPhone, Macbook, iPad ndetse n'izindi. Bivuze ko atari buri gikoresho cyose cy'ikoranabuhanga gipfa gukoresha uru rubuga rwa Apple Music.

Kugira ngo umuhanzi ashyireho indirimbo, akoresha icyo bita distribution services( nka Distrokid, Mangrove, Music diffusion, Routnotes, Tunecore) aho afata indirimbo n'ishusho iziranga( cover art) akabitanga anyuze kuri imwe muri izo distribution services, yarangiza agahitamo imbuga zicuruza umuziki ashaka ko izo ndirimbo ze zizacururrizwamo, ubwo aha ahitamo Apple music.

Ese Apple music yishyura gute?

Kugeza ubu Apple music ihemba umuhanzi $0.01 buri uko indirimbo ikinwe( stream), bivuze ko abantu 1000 barebye cyangwa bacuranze indirimbo yawe kuri uru rubuga rwa Apple uhembwa hagati ya $6 kugeza ku $10.

4.    Amazon Music

Amazon ni urubuga rucururizwaho imiziki. Rwatangirijwe muri Amerika ku itariki 25 ukwakira 2007, irongera imurikirwa mu Bwongereza ( Uk) ku itariki 3 Ukuboza 2008, mu Budage ku itariki ya 1 Mata 2009, ndetse no mu Bufaransa  ku itariki 10 Kamena 2009, ikaba yarakozwe n'uruganda rwa Amazon y'umugabo witwa Andy Jasssy.

Ese Amazon Music ikora ite?

Amazon niyo idakoreshwa cyane ugereranyije na Spotify, ndetse na Apple music kuko Spotify niyo iziyoboye mu kugira abafatabuguzi benshi ku Isi hagati y'izi 3.

Uru rubuga narwo nk'izindi zose, rugira Applications zarwo ushobora kunyuraho ukumva indirimbo yose aho waba uherereye hose (Amazon app).

Amazon Music kandi yo ushobora kuyikoresha wumva indirimbo iyo ariyo yose, aho ariho hose ndetse n'igihe icyo aricyo cyose ushakiye kuri buri gikoresho cyose cy'ikoranabuhanga waba ukoresha, aha twavuga Telephone, Tablet, mudasobwa n'izindi nyinshi waba ushaka.

Kuri Amazon kandi ntabwo wahura n'amatangazo(ads) bishobora kuba byakubangamira igihe cyose uri kwiyumvira indirimbo, ushobora kandi no kumanura (download) indirimbo iyo ariyo yose ushaka igihe cyose ubishakiye.

Ese Amazon Music yishyura gute?

Ingano y'amafaranga umuhanzi yishyurwa kuri Amazon Music igenwa n'uburyo cyangwa se inshuro indirimbo ze zumviswe cyangwa se zacuranzwe, Amazon Music yishyura hagati ya $0.00402 na $0.00735 buri uko indirimbo yumviswe rimwe.

Bivuzeko indirimbo yawe ibaye yarebwe cyangwa se yacuranzwe inshuro 1000, ushobora kwishyurwa $4.02, ariko ntibivuze ko adashobora no kurenga bitewe n'imbaraga ushobora gukoresha mu kumenyekanisha ibikorwa byawe.

5.    Deezer

Deezer ni urubuga rucuruza imiziki ruherereye mu gihugu cy'u Bufaransa(France), rufasha abahanzi gucururizaho imiziki, amashusho n'ibiganiro,  rukanafasha abakunzi b'umuziki kuhashakira indirimbo.

Uru rubuga rwashinzwe na Daniel Marhely  na Jonathan Benassaya, rukaba rwarashinzwe ku itariki 22 Kanama 2007.

Ese Deeser ikora ite?

Deezer igufasha kugera ku ndirimbo nta buryo bw'inyishyu bubayeho 100% nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bwayo. Icyo usabwa  ni ugufunguzaho Konti  ubundi ukaba wifitiye na Murandasi (Internet) warangiza ukazajya wiyumvira indirimbo ku buntu.

Iyo umaze gushyiramo Application muri telephone yawe, mu guhitamo abahanzi, Deezer iguha uburyo bwiza bwo guhitamo abahanzi ukunda ndetse n'abandi bahanzi ushobora kuba wakenera bigendanye n'amahitamo yawe. Ibi bugufasha gukomeza kuryoherwa n'uru rubuga no kumva indirimbo zitandukanye.

Hari amoko y'ifatabuguzi mu gihe cyo gukoresha Deezer twavugamo nka Deezer Free, ubu ni uburyo bwo kumva no kureba imiziki ndetse n'ibiganiro binyura kuri Deezer ariko nta kintu wishyuye ari mu buryo bw'ubuntu( free). Ariko iyo uri gukoresha ubu buryo, ugenda uhura n'amatangazo( Ads) utabasha guhagarika mu gihe uri kumva indirimbo, hari n'ubundi buryo bwitwa Deezer Premium aho wishyura £11.99 buri Kwezi bakaba banatanga Promotion ku bantu bashya mu gihe kingana n'amezi 2 ya mbere.

Icyiza cyo gukoresha Deezer Premium ni uko hano uzabasha kumva indirimbo no kureba indirimbo zigerenga Miliyoni 73  no kumva radio nta nkomyi( interruptions) zirimo n'amatangazo ( Ads).

Umuhanzi ushaka gukoresha arabanza agafungura Konti (Account), yarangiza agahitamo ubwoko bw'igihangano ashaka kugurisha (single cyangwa se album), yarangiza agashyira ( upload) icyo gihangano n'ishusho ikiranga ( cover art) yarangiza akongeraho distributor( twavuga nka Mangrove, Music diffusion, Routnotes, Tunecore..) kugira ngo nawe azabone uko ahembwa igihe iyo ndirimbo yawe iri gukinwa.

Ese Deezer yishyura gute?

Deezer kuri buri Stream, bakwishyura $0.0064  ariko aya mafaranga ashobora kwiyongera.

Ubwo bivuze ko Streams 177,94 ingana na $100, hanyuma Streams 136,054 zikangana n'amafaranga y'u Rwanda arenga  Miliyoni ( $1000).

6.    Tidal

Uru rubuga rwashinzwe na Thomas Joshua Tindall ku itariki 28 Ukwakira 2014, icyicaro cyarwo kikaba giherereye Norwegian-America.

Ese Tidal music ikora ite?

Ukimara gushyiramo application baguha amahirwe yo guhitamo abahanzi ukunda kandi buri uko uhisemo umwe n'abandi bagenda baza wabona nabo ubakunze cyangwa se usanzwe ubakunda, bakaguha amahirwe yo kuzajya ubona ibikorwa byabo bagenda bashyira hanze.

Kuri Tidal naho ushobora kumanura(download) indirimbo cyangwa se album igihe uyikunze.

Tidal itanga uburyo bwo kumva no kureba amashusho ku buntu nta fatabuguzi(subscription). Icyo uba usabwa ni ukuba ufite Internet. Ubwo buryo bwitwa 'Tidal access for free', hano uba usabwa gufungura  Konti (Account ) gusa kuri Application ya Tidal warangiza ntuhitemo gukanda ku ifatabuguzi.

Ese Tidal Music yishyura gute?

Kugeza kuri ubu Tidal Music abahanzi babashije gukirigita ifaranga ryaho, bavuga ko ruri mu mbuga zicuruza umuziki ziri ku Isi zihemba neza nubwo bigorana cyane bisaba imbaraga kuyabona.

Kuri ubu umuhanzi indirimbo ye yumvishwe inshuro 1( stream)abarirwa $0.01284, ubwo 114 streams ni $1, mu gihe 11,416 ari $100 n'aho  114,155 Streams agahembwa amafaranga $1000.

7.    SoundCloud

Soundcloud ni urubuga rwashinzwe mu mwaka wa 2007 n'abagabo 2 aribo: Alexander, Ljung ndetse na Eric Wahlforss.

Ese SoundCloud ikora ite?

Icyo usabwa ni ugufungura Konti   kuri uru rubuga yaba kuri website cyangwa kuri application yarwo  ukoresheje telephone cyangwa se mudasobwa yawe, ufungura Konti (account) ukoresheje email yawe hanyuma ugahitamo  umubare w'ibanga (Password). Ushobora no gufungura Konti  ukoresheje facebook yawe cyangwa ugakoresha Konti yawe ya Google.

Uru rubuga rukoreshwa cyane n'abantu batuye mu bihugu nka Amerika igakurikirwa n'u Budage (Germany) hagakurikiraho u Bwongereza(England) .

Ese SoundCloud yishyura gute?

Uru rubuga narwo rwishyura nk'izindi zose bitewe n'uburyo abantu bumvise indirimbo zawe(streams),

Kugeza kuri ubu Stream imwe kuri uru rubuga, ubarirwa amafaranga angana na $0.0025 kugeza kuri $0.004, bivuze ko kuri streams 1000 umuhanzi azishyurwa hagati ya $2.50 kugeza ku $4.

8.    Pandora

Pandora ni urubuga narwo rucururizwaho imiziki rwashinzwe n'umugabo witwa Sirius XM Holdings  muri  Nzeri 2005, rukaba ruherereye muri Oakland, California muri Amerika. Imikorere ya Pandora ijya kumera nka Radio ikorera kuri murandasi.

Pandora ikora ite?

Pandora nayo mu buryo bumwe cyangwa se ubundi ni ubuntu, icyo ukora ni ukujyaho udaciwe amafaranga yo gufungura Konti  ubundi ukaba usabwa murandasi (Internet) gusa, ubu buryo bwitwa 'Pandora Free Music'. Ariko hari n'ubundi buryo wishyura ifatabuguzi bwitwa 'Pandora plus', aha wishyura ifatabuguzi ringana na $4.99 buri Kwezi.

Pandora yishyura gute?

Ubusanzwe Pandora kuri stream 1 yishyura $0.00133, mu gihe ubwo streams 1000 umuhanzi aba agenewe $1.33.

9.     Napster

Napster narwo ni urubuga rucururizwaho imiziki, rwashinzwe na Shawn Fanning kuya 1 Kamena 1999 muri Amerika.

Napster ikora ite?

Ku muntu ugitangira kuyikoresha bwa mbere ahabwa iminsi igera kuri 30, wumva ukanareba indirimbo ku buntu. Ariko iyo imaze gushira, utangira kujya wishyura ifatabuguzi ringana na $5-$7 ku Kwezi.

Uru rubuga  rwagiye kenshi rushinjwa gukoresha indirimbo z'abahanzi rutabiherewe uburenganzira, kimwe mu bintu byatumaga abakozi barwo bahora mu manza n'abahanzi.

Napster yishyura gute?

Napster nka rumwe mu mbuga zicuruza imiziki zimaze igihe kitari gito, abahanzi barukoresha bavuga ko narwo ruri mu mbuga zitanga agatubutse ku muhanzi rwahiriye kuko kugeza ubu  stream 1 iba ihagaze $0.019 , streams 59 zikaba zihagaze $1, naho streams 5,945 zikaba zitanga $100, mu gihe streams 59,453 zikaba zitanga $1000.

10.iHeartRadio

iHeartRadio ni urubuga rwashinzwe muri Kamena ya 2008, rukaba ari urw'ikigo kitwa iHeartMeedia rw'abagabo: Lowry Maysndetse na B.J. 'Red'McCombs.

Uru rubuga rukora gute?

Uru rubuga intego yarwo ya mbere ni ikijyanye n'imyidagaduro muri rusange.

Gukoresha uru rubuga ni Ubuntu nta fatabuguzi utanze. Icyo uba usabwa ni ukuba ufite Murandasi (Internet)ariko narwo rukaba rwibanda cyane ku bucuruzi byumvikana ko igihe uri gukoresha uru rubuga ku buntu uzagenda uhura n'amatangazo menshi(Ads), azakubangamira kumva indirimbo cyangwa se Radio. Hari n'ifatabuguzi wishyura buri Kwezi ringana na $9.99 rigufasha kudahura n'ibyo byose byaba bikubangamira.

Iyo ugitangira gukoresha uru rubuga, uba wemerewe iminsi 30 yo kurukoresha ku buntu udahura n'ibyo byose by'imbogamizi.

Uru rubuga narwo rugira Applications wakoresha kuri buri gikoresho cyose cy'ikoranabuhanga, yaba mudasobwa, telephone za Androids, ndetse n'izindi, wabyifashisha umanura( download) indirimbo, ibiganiro  n'ibindi.

Uru rubuga rwishyura gute?

Uru rubuga ku kijyanye no kwishyura habanza kubaho amasezerano hagati y'uru rubuga  n'umuhanzi, rwishyura rukurikije incuro indirimbo yawe yakinwe( streams.

Uru rubuga kuri stream 1 ruhemba $0.0067, hanyuma ubwo 100,000 streams ni  hagati ya $700-$1000.

Izi mbuga tuvuze haruguru ntabwo arizo zonyine zicuruza umuziki. Ariko ugereranyije n'izindi nizo ziza ku isonga mu kumenyekana cyane. 

Ntabwo zose ariko abahanzi bazikoresha kuko hari izishyiraho amananiza bityo umuhanzi akabona n'ubundi kuzikoresha nta kintu yazajya akuramo.

Benshi bajya kuzikoresha bagendeye ku rwego rw'abakiriya bafite, cyane cyane muri Afurika  bitewe n'ifatabuguzi rya buri Kwezi riba rigomba gutangwa buri Kwezi, abantu bamwe na bamwe ntibazijyaho kuzishakiraho imiziki, ibi bigatuma n'abahanzi batirirwa bazijyaho kuko baba babona n'ubundi nta muntu wajya kubarebera indirimbo.

Kugeza  ubu urubuga ruza ku isonga mu gukoreshwa cyane ni Youtube Music, Spotify ndetse na Apple Music.

Hanyuma urubuga ruza ku isonga mu guhemba abahanzi agatubutse kugeza ubu ni Tidal aho rutanga $0.0084 kuri Stream imwe.

 

 

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133751/injira-ku-isoko-ryimbuga-10-zicuruza-umuziki-ku-isi-133751.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)