Inkuru y'inshamugongo itashye mu mitima y'abanyarwanda nyuma yo kumva ko umukinnyi w'umunyarwanda yiciwe muri Kenya.
Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, Rubayita Siragi yaguye muri Kenya aho yazize abagizi ba nabi bamwishe.
Iyi nkuru y'incamugongo yasakaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 ni mu gihe Rubayita we yishwe ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.
Amakuru ahari ni uko Rubayita yari amaze iminsi yibera mu gihugu cya Kenya, akaba yaraje kwitaba Imana ariko kandi akaba atazize uburwayi kuko atari arwaye.
Uwahaye amakuru ISIMBIÂ dukesha iyi nkuru ni uko uyu musore yazize ubugizi bwa nabi aho abagizi ba nabi bamuteze maze bakamwica.
Â