Inkuru yurukundo rwa Perezida Kagame numufa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mateka magufi, Perezida Kagame yayasangije urubyiruko rwari ruteraniye muri BK Arena mu iserukiramuco 'Giants Of Africa' riri kubera Kigali kuva ku matariki ya 13 kugeza kuri 19 Kanama 2023. Iri serukiramuco ririmo urubyiruko 250 bo mu bihugu 16.

Perezida Kagame yagize ati 'Reka mbasangize aya mateka. Masai yabivuze ko ari Umunya-Nigeria, Umunya-Kenya n'Umunyarwanda. Ariko nanjye reka mbabwire ibisa nka byo. Navukiye mu Rwanda, nkurira muri Uganda. Umugore wanjye yavukiye i Burundi tuza guhurira muri Kenya. Abanyafurika ni uko turi. Turi abavandimwe. Uri njye nanjye nkaba wowe'.

Giants Of Africa ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye mu 2003. Masai Ujiri, umukinnyi wa Basketball (wacyuye igihe, retired NBA player) niwe wafashe iya mbere mu kuwutangiza. Afite intumbero yo guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika. 

Kuva uriya mushinga watangira kugeza ubu, hamaze kubakwa ibibuga 'Court'30 mu bihugu bitandukanye aho muri byo, 26 byubatswe n'umushinga wa 'Built Within' watangijwe mu 2021 ufite intego yo kuzubaka ibibuga 100 bya Basketball muri Afurika. Kuva mu 2003 kugeza ubu Giants Of Africa umaze gutoza abana bakina Basketball ibihumbi 40 bava mu bihugu 17 byo muri Afurika.

Umuryango, Giants Of Africa uri  kwizihiza isabukuru y'imyaka 20. Kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023  mu nzu yagenewe imyidagaduro, inama n'imikino ya BK Arena ni bwo Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibi bikorwa by'uruhurirane bizamara iminsi 7.


Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyafurika ari 'Umuntu umwe'

Masai Ujiri ni muntu ki?

Yabonye izuba ku itariki 7 Nyakanga mu 1970. Yavukiye mu Bwongereza, Bournemouth. Afite ubwenegihugu bwa Canada. Mama we ni umunya-Kenya. Se akaba umunya-Nigeria. Yakiniye Toronto Raptors yo muri Canada ikaba ikina muri shampiyona ya NBA muri Amerika. Ayobora iyi kipe yanakiniye. 

Umugore we yitwa Ramatu Ujiri bakaba barabyaranye abana 2 barimo Zahara Ujiri. Afite ubwenegihugu butatu: Canada, Ubwongereza na Nigeria. Mama we yitwa Paula Grace , se akitwa Michael Ujiri. Masai Ujiri ni umwe mu bakinnyi ba Basketball bazwi cyane ku Isi akaba ari mu batunze amadolali menshi. Imibare igaragaza ko atunze arenga Miliyari $5.

Ni inshuti ya Perezida Kagame

Ku itariki 10 Kanama 2019, Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako y'imikino. Icyo gihe yitwaga Kigali Arena nyuma iza guhindurirwa izina yitwa Bk Arena.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda, ati' "Kubera ko ibi byubatswe biturutse mu mutungo w'igihugu cyacu". Yahise ashimira abagabo batatu.

Yavuze ko hari abandi b'ingenzi ashaka gushimira. Abo ni Masai Ujiri, Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors muri NBA, Amadou Fall, Perezida w'Irushanwa rishya rya Basketball Africa League (BAL) na Adam Silver Komiseri Mukuru wa NBA yo muri Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko aba bafatanyije igitekerezo cyo guteza imbere basketball muri Afuria. Ati "Aba bagabo uko ari batatu ndabashimira cyane… cyane".

Mu 2018, Masai Ujiri, Amadou Fall na Adam Silver baje mu Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere basketball mu Rwanda biciye mu mushinga wabo 'Giants of Africa'.


Mu ntangiriro za 2019 umushinga wo kubaka iyi nyubako i Kigali wahise utangira. Yasojwe yubatswe mu mezi 8 na sosiyete y'abanyaturukiya yitwa 'Summa' yakoraga amanywa n'ijoro. Iyi sosiyete yahaye akazi abanyarwanda ku kigero cya 70%. 

Yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni $100. Ni yo nini muri Afurika y'i Burasirazuba, ikaba iya 7 muri Afurika. Mbere ya BK Arena, inyubako nini yari Kasarani Indoor Arena yo muri Kenya yakira abantu, 5000.

Masai Ujiri yahawe ubutaka buri kubakwaho ibikorwa bitandukanye

Zaria Court Kigali ni umushinga w'iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by'umuco n'amacumbi arimo Hoteli ndetse n'ihahiro rigezweho.

Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka 'Kigali Sports Hub' karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.

Uyu mushinga ni wo wa mbere wa 'Zaria Court' kuri uyu Mugabane wa Afurika, ukazaba ugizwe na Hoteli ifite ibyumba 80, za restaurant, gym, aho kwisanzurira ndetse  hazaba harimo n'ibyuma bikorerwamo ibiganiro(Studio).

Zaria Court Kigali izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n'abashyitsi. 'Contineurs' zitwarwamo ibicuruzwa zizifashishwa mu gukora amaduka yo gucururirazamo, hatezwa imbere ubucuruzi bukorwa n'abagore n'urubyiruko rwihangira imirimo.

Binyuze mu muryango Giants of Africa, Masai Ujiri ateganya kubaka ibibuga bitandukanye mu Rwanda birimo icy'i Rwamagana mu Agahozo-Shalom cyatashwe ku wa 13 Kanama n'icya Club Rafiki cyavuguruwe.

Hari ikindi cyubatswe ku Kimisagara kiri kumwe n'icya Handball ndetse n'ibindi bizashyirwa i Rubavu, Rusizi n'i Huye. 

Icyanya cy'ibikorwaremezo bya siporo 'Zaria Court' kigiye kubakwa i Remera mu Mujyi wa Kigali, cyahinduriwe izina cyitwa 'Zaria Court Kigali', bikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye umushoramari, Masai Ujiri.


Perezida Kagame hamwe n'umufasha we Madamu Jeannette Kagame


Perezida Kagame hamwe n'umuryango we

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133157/inkuru-yurukundo-rwa-perezida-kagame-numufasha-we-ikuraho-imbago-ku-bitanya-abanyafurika-133157.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)