Inkwakuzi batangiye kubaza igihe shampiyona y'aba bakobwa izagarukira! Imyambarire n'imiterere y'abakobwa b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Volleyball yatumye hari abahise bafata icyemezo cyo kuzajya bitabira imikino yabo bajye kwihera ijosho - AMOFOTO - YE

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu ya Volleyball mu bagore, nyuma yo kwitwara neza igatsinda Algeria amaseti 3-2 mu mukino wa 1/4 utoroshye wabaye kuri uyu wa Kabiri mu gikombe cya Afurika kiri kubera i muri Cameroun, kubera imyambarire yabo hari abatangiye kubaza igihe aba bakobwa bazajya bakina kugira ngo bajye kwihera ijisho.

Nyuma yo kwitwara neza, Umunyamakuru Rigoga Ruth wa RBA, yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze maze ashyiraho amafoto y'umukobwa witwaye neza muri uyu mukino.

Yaherekejeho amagambo agira ati 'Yitwa Alba umukinnyi w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda iri kwitegura gukina umukino wa 1/2 mu mikino y'Igikombe cy'Afurika kiri gukinirwa muri Cameroun.'

Umunyamakuru w'imikino, Jean Luc Imfurayiwacu, nawe yahise agira ati 'Rigoga Ruth, Calendar ya shampiyona nisohoka uzayinshangemo sinzongera gusiba ku kibuga! Aba bakobwa bazi gukina pe.'

Abandi bantu nabo bahise bagira icyo bavuga bakimara kubona amafoto y'aba bakobwa.

AMAFOTO:



Source : https://yegob.rw/inkwakuzi-batangiye-kubaza-igihe-shampiyona-yaba-bakobwa-izagarukira-imyambarire-nimiterere-yabakobwa-bikipe-yigihugu-yu-rwanda-ya-volleyball-yatumye-hari-abahise-bafata-icyemezo-cyo-kuza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)