Inner Circle bafite Grammy Award na Truth Hur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inner Circle bageze i Kigali ku masaha amwe n'umuhanzikazi ,Truth Hurts ndetse na  Ramond and Zenas bose bazatanga ibyishimo iserukiramuco Hill Festival rizabera ku Rebero kuri Canal Olympia ku matariki 04-5 Kanama 2023.

 

Inner Circle ni itsinda ryashinzwe mu 1968. Rikora umuziki wo mu njyana ya Reggae rikaba rinafite Grammy Award bakesha umuzingo bise Bad Boys. Bakomoka muri Jamaica. Ni ryo tsinda risigaye rimaze kwitabira amaserukiramuco menshi abera mu bihugu bitandukanye. 


Mu 1978 bahuriye ku rubyiniro na Bob Marley na Peter Tosh mu iserukiramuco ryitwa Reggae Peace Concert. Muri uriya mwaka nibwo bakoze umuzingo uracuruza karahava. Album bise'Everything is Great' yabaye album yakunzwe mu Bwongereza iza muri 20, ndetse iza mu 10 mu Bufaransa.


Ni ryo tsinda rya mbere ryo muri Jamaica ryabashije gukorera ibitaramo muri Amerika bwa mbere mu mateka ya Reggae. Mu 1980 iri tsinda ryaje kuvangirwa ubukaka buragabanuka nyuma y'uko Jacob Miller yishwe n'impanuka y'imodoka. Bamaze imyaka 6 batajya muri studio. Bahise binjiza undi muririmbyi witwa Calton. Banongeyemo uvuza ingoma witwa Lancelot Hall mu 1985. 


Mu 1990 nibwo Inner Circle bongeye kugira igikundiro ku ruhando mpuzamahanga. Umuzingo wabo witwa Bad Boys wabaye uwa mbere mu bihugu byose byo mu Burayi. Bacuruje miliyoni 7 z'amakopi (copies) noneho indirimbo yariho yitwa A La La La La Long iba ikimenyabose ku Isi hose. Haba muri Aziya,Amerika y'Amajyepfo, Australia, New Zealand no mu Burayi yabaye indirimbo yakinnwe cyane ndetse yabaye indirimbo yakinnwe cyane mu Budage amezi atatu yihariye gukinwa cyane. 


Mu 1993 nibwo umuzingo wabo bise Bad Boys watsindiye Grammy Awards. Iyi album yanakoreshejwe muri filimi yitwa Will Smith/Martin Lawrence. Indirimbo Bad Boys yanakoreshejwe muri filimi ya Eddie Murphy yitwa Beverly Hills Cop 3. Izina Inner Circle risobanura umuryango. Inner igizwe n'abacuranzi 6 ariko baje i Kigali ari 10.

REBA HANO AMAFOTO: NGABO SERGE


Ian Lewis washinze Inner Circle yabwiye Inyarwanda ko abazitabira Hill Festival bazashimishwa n'umuziki mwiza bazabacurangira. Afite imyaka 69

Ian Lewis yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza 

Bakigera i Kanombe bahawe indabo zo kubereka ko bishimiwe mu Rwanda

Inner Circle ikora Reggae

Ian Lewis yaje mu igare ry'abafite ubumuga ageze ku modoka yinjiramo agenda neza





Inner Circle nta mugabane batarajya kuririmbamo kubera igikundiro bibitseho


Ian Lewis yabwiye Inyarwanda ko bazacuranga umuziki mu buryo buri Live


Inner Cercle yajyaga ihurira mu bitaramo na Bob Marley


Itsinda rya Ramond and Zenas bahawe indabo bakigera i Kigali




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132769/inner-circle-bafite-grammy-award-na-truth-hurts-ramond-and-zenas-bageneye-ubutumwa-abazita-132769.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)