Interineti yihuta kandi igera kuri bose: Zimw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, muri ParkInn Hotel iherereye mu Kiyovu ho mu Karere ka Nyarugenge habereye Inama Ngarukamwaka yiga kuri Interineti n'Umutekano w'Abayikoresha mu Rwanda izwi nka 'Rwanda Internet Governance Forum 2023' itegurwa n'Ikigo Gishinzwe Interineti mu Rwanda [RICTA]

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti ' Interineti twifuza'  yitabiriwe  n'inzego zifite aho zihuriye no gutanga interineti, gucunga umutekano w'abayikoresha ndetse n'abagira uruhare mu kugira ngo igere henshi mu Rwanda.

Muri izi nzego harimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Urubuga Irembo ndetse n'abandi bacuruza interineti mu Rwanda.

Col. David Kanamugire waje ahagarariye RIB, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byimakaje gahunda yo gucunga umutekano w'abakoresha interineti, ndetse no kurinda amakuru batambutsa ku mbuga zitandukanye. Yashishikarije kandi abantu kwitondera imbuga zibasaba gutanga amakuru yabo bwite, bakabanza gushishoza kuko bishobora kugira izindi ngaruka mbi biteza.

Col David yavuze ko aya makuru abantu batanga ku mbuga nkoranyambaga hari abashobora kuyifashisha bakayakoresha ibikorwa bidahwitse ugasanga bigarutse nyiri makuru kandi atari we wabikoze. Yavuze ko ari ngombwa kumenya amategeko agenga itangwa ry'amakuru n'uburyo akwiye gutangwamo mu rwego rwo kwirinda.

Madame Ingabire Paula Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda yasobanuye ko iyi nama ibaye ku nshuro ya 17 ari urubuga rwiza rwigirwaho ingamba zihangana n'ibibazo byugarija isakara rya Murandasi ku baturarwanda bose.

Minisitiri yakomeje avuga ko hakenewe murandasi igera kuri bose kandi ihendutse ku buryo n'abadafite ubushobozi buri hejuru bashobora kuyigondera ku bwinshi. Yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda imaze kugeza imiyoboro ya Interineti ku kigero cya 90% cy'ahantu hatuwe kandi ko iri kugerageza ku buryo igera hose mu myaka iri kuza.

Yagize ati 'Interineti ifite umutekano, igera kuri bose kandi ihendutse niyo twifuza, uyu munsi iyo urebe usanga interineti igeze kuri 90% y'ahantu hatuwe. Hari n'ahandi hadatuwe ariko hagendwa naho turi kugerageza kugira ngo ihagere.'

Minisitiri yakomeje avuga ko bamaze gutegura 'Intore' zisaga igihumbi zizasakazwa mu gihugu hose, zikigisha abaturage uburyo bwo gukoresha interineti ariko bigakorwa nyuma y'uko gahunda yo korohereza abaturage kubona telephone n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga, yatanze umusaruro.

Avuga ko icyo gikorwa cyo guhugura abaturage gukoresha interineti, kizakurikira gahunda yo kuborohereza kubona interineti ihendutse, yizewe ndetse yihuta. Yashimye Sosiyete y'Itumanaho ya Airtel iherutse gutangiza interineti ya 4G yihuta cyane kandi igurishwa ku giciro nk'icya 3G yari isanzwe ku isoko.

Mu kiganiro n'Itangazamakuru, Minisitiri Ingabire Paula yagarutse kandi ku ntego y'iyi nama agira ati 'Iyi nama yahuje abafatanyabikorwa bo mu Rwanda, ni inama ihoraho buri mwaka, icyo igamije ni ukurebera hamwe ibibazo bikomeza kubaho bijyanye no kugira ngo abaturage bose babe babona interineti.'

Alex Ntare uhagarariye Urwego rw'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho yatangaje ko interineti ikenewe ihari ahubwo ko ikibazo kikiri mu bacuruzi n'abandi bikorera batasakaza interineti mu byo bakora. Avuga ko ikibazo kikiri mu gusobanukirwa amahirwe interineti izana mu bucuruzi.

Alex Ntare waje ahagarariye Inama Nyobozi ya Rwanda Internet Community & Technology Alliance yavuze ko kwimakaza interineti mu bucuruzi n'ubuzima busanzwe byakemura ibibazo byinshi, bitandukanye bisanzwe bibangamira umuryango nyarwanda.

Yagize ati ' Icyuho gihari nuko abantu batarasobanukirwa neza amahirwe ari mu gukoresha interineti. Akenshi usanga abantu bavuga ko ikibabangamira ari igiciro ariko mu by'ukuri hari igihe twibagirwa ko hari ibyo interineti iza ikadukiza birimo amafaranga twari gutakaza.'

Urugero ni abakoresha serivise za Irembo cyangwa abahererekanya amafaranga, bikagusaba gutega imodoka yambukiranya intara ushyire abantu bawe ayo mafaranga, ariko ubu ukoresha telephone yonyine cyangwa ukegera umukozi w'izo sosiyete akagufasha. Bivuze ko hari amafaranga uba uzigamye ukayasubiza mu bikorwa usanzwe ukora.'


Minisitiri Paula Ingabire yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yagejeje imiyoboro ya murandasi kuri 90% ku ijana by'ahantu hatuwe


Inama Ngarukamwaka yiga ku Ikoreshwa rya Interineti mu Rwanda yahurije hamwe abafatanyabikorwa barimo Leta, Abikorera n'abandi bagira uruhare mu gusakaza Interineti mu Rwanda

Alex Ntare uhagarariye ICT Chamber yavuze ko hakiri imbogamizi mu bikorera batarumva neza amahirwe ari mu kwimakaza Murandasi mu byo bakora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132766/interineti-yihuta-kandi-igera-kuri-bose-zimwe-mu-ngamba-zafatiwe-mu-nama-yiga-kuri-muranda-132766.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)