Inyuguti ya R! Amazina y'umwana wa Rihanna aherutse kwibaruka yatangiye kunugwanugwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inyuguti ya R! Amazina y'umwana wa Rihanna aherutse kwibaruka yatangiye kunugwanugwa.

Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, yibarutse umwana wa kabiri yabyaranye n'umuraperi A$AP Rocky bamaze igihe bakundana kandi babana.

TMZ yavuze ko uyu mugore amaze iminsi itari myinshi yibarutse umwana w'umuhungu.

Ikomeza ivuga ko yibarutse mu ntangiro z'uku kwezi ariko we na A$AP Rocky bagahitamo kubigira ubwiru bukomeye.

Iki kinyamakuru cyahawe amakuru n'umuntu wa hafi y'uyu muhanzikazi ko yabyariye mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika, ku wa 3 Kanama 2023. Ntabwo izina ry'umwana we riramenyekana ariko amakuru ahari avuga ko ritangirwa n'inyuguti ya 'R'.



Source : https://yegob.rw/inyuguti-ya-r-amazina-yumwana-wa-rihanna-aherutse-kwibaruka-yatangiye-kunugwanugwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)